Ntarama bibutse, Mukakarangwa avuga uko yaroshwe mu Kagera aziritse urupfu rukamwanga

Mukakarangwa wajugunywe mu Kagera aziritse

Umurenge wa Ntarama wo mu karere ka Bugesera bibutse urupfu rubi abatutsi bagize kuko batari banemerewe kuva muri aka karere , Mukakarangwa avuga imiborogo y’abagore bishwe basigaye bonyine ndetse n’uko yatawe mu Kagera aziritse ariko akarokoka.

Uyu muhango wabereye mu kagari ka Kanzenze gaherereye mucyari komine Kanzenze, wabanjirijwe n’urugendo rwavaga ku biro by’aka kagari ka Kanzenze rwerekeza ku ruzi rw’akageri mu rwego rwo kwibuka abatutsi bajyanwa kurohwamo bavanywe muri iyi komine kanzenze.

Uyu murenge ukora ku ruzi rw’Akagera abishwe abenshi bajugunwe mur uru ruzi ndetse no mu rufunzo rwaro. Ikindi kandi abatutsi bari baraciriwe muri aka gace ngo bazicwe na Tsetse ntibari bemerwe kuhava ngo bage I Kigali badahaw e icyangombwa na komine.

Ndahinyuka jean Meddy ushinze ubutaka imiturire n’ibikorwa Remezo mu Murenge wa Ntarama avuga ko ibi ari bimwe mu byatumye abatutsi baho bicwa urw’agashinyaguro.

.Ati :” Kari akarere kaciriwemo abatutsi mu 1959 bagirango bazamarwe na tetse ubuyobozi rero bwakomeje iyo gahunda kugeza mu 1994 abantu baratsembwa . Byonyine kugirango umuntu ave muri iyi komine Kanzenze yasabaga uburenganzira aha rero habereye jenoside y’indenga kamere niyo mpamvu n’abatanga ubuhamya uba ubona hari ubundi buhamya bugenda bwiyongera kubera ko abantu barimo kugenda batinyuka babivuga kugirangpo babohoke.


Ndahinyuka jean Meddy ushinze ubutaka imiturire n’ibikorwa Remezo mu Murenge wa Ntarama

Mukakatangwa umwe mubarokokeye ku ruzi rw’akagera mu buhamya bwe yavuze ko bishwe bakabura aho bahungira ariko baza guhitamo kujya ku kagera ngo barebe uko bakwambuka ngo bajye mu bice byarimo inkotanyi I Kigali babyumvise kuri radio Muhabura.

Mukakarangwa avuga ko bageze ku kagera bagoswe n’interahamwe zitangira kubica zihereye kubagabo n’abana zisigaza abagore n’abakobwa mu magambo ye.

Ati :”Twumvaga radio Muhabura hari umugabo umwe w’umudive yajyaga kutuzanira ibyo kurya akajya kutugurira n’umunyu noneho akajya atuzanira amabuye yo kumva radio Muhabura. Radio Muhabura ikavuga ngo abari muri Kigali bahungire ku I Rebero niho inkotanyi ziri abandi bajye I Kami gutyo.
Noneho tukabyumva tuti ese ko ari hafi mwaretse tugaca hariya I rukira tugaca kuri kiriya kiraro turangije turagenda ariko tugenda hakeye tugera I Rubumba hakeye ari nka saa kumi n’imwe ab’irubumab baratubona bahita bahurura cyane bati ngabariya nibo bagenda ijoro.”

Mukakarangwa avuga ko bahise babagota babacamo amatsi babica bahereye ku bagabo n’abana maze basigaza abagore .

Ati :”Baratugota bati bamwe mutange ruguru abandi muce hepfo mubatangire mu rufunzo barirukanka bo bari bafite imbaraga twe twanananiwe dufite n’inzara baratugota . Barangije baducamo amatsinda bati bamwe muricwa n’aba barangije bahera ku basaza n’abantu bakiri batoya n’abagabo n’abasore b’ingimbi barabica barabarangiza bakurikizaho abana. Barangije rero bakurikizaho abakobwa mbega induru zabaye mu bakobwa wee!!! Abakobwa bavuza induru noneho birakomera batwica urw’agashinyaguro badukoreye ibintu bibi bakajya bafata impiri bakatujanjagura amaguru bati batutsi kazi ni beza bagira amaguru meza ariko ntabwo tuzongera kubashaka bamwe barimo kutumena amabere bavuga ngo abatutsi bagira amabere meza.”

Mukakarangwa avuga ko bamwe bahise babatema babata mu Kagera, gusa we ngo bagiye kumutema interahamwe imwe biganye arayitakira bagiye kumuteka bamukomeretsa ku ijosi ariko ntiya. Uyu mubyeyi ariko avuga ko bamujanjaguye amaguru bakoresheje inyundo barangije bamuzirika amaguru n’amaboko bamuta mu Kagera.

Gusa ariko ngo kuko akagera kari kuzuye yageze hepfo kakamujabura kamuta ku nkombe aza gutabarwa n’abandi bantu bari bari guhunga arokoka gutyo. Mukakarangwa avuga ko gusobanura uko yarokotse bimugora ngo nawe aba yumva ari urupfu rwari rwamwanze kuko kurukwa n’uruzi wajugunywemo uziritse ari nk’ibitangaza.


Abantu batandukanye bashyize indabo mu Kagera karoshywemo abantu



Abaturage ba Kanzenze bibutse abishwe urw’agashinyaguro

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo