Mukwiye kwandika kuri Jenoside kubw’inyungu zanyu n’igihugu-Madame Jeanette Kagame

Madame Jeanette Kagame, umufasha wa Perezida w’u Rwanda yasabye abarokotse Jenoside kugira uruhare mu kwandika no kuvuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugirango hatazagira abakoze Jenoside bayavuga ukwabo, bakayagoreka.

Yabitangaje ku mugorob wo kuri uyu wa Kane ubwo yitabiraga gahunda yo kwibuka no kuganira ku mateka ya Jenoside izwi nka “Kwibuka 23 Café Littéraire.”

Madame Jeanette Kagame yavuze ko bikwiye ko abarokotse Jenoside bagira uruhare mu kuvuga ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ni ngombwa kubikora kubw’igihugu cyanyu, kuko nimutabivuga hari undi wakoze Jenoside we uzagerageza kwikuraho icyaha ahimbe amateka, mukwiye kuvuga ni kubw’inyungu zanyu n’igihugu cyanyu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko bari kwifashisha abanditsi b’ibitabo mu kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside.

Yavuze ko ubwo buryo buri gufasha cyane mu kugabanya umubare w’ingengabitekerezo ya Jenoside yakunze kugaragara mu rubyiruko.

Ati “Niyo mpamvu duhuza abanditsi banditse cyangwa bari kwandika ibitabo bifitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi n’abasomyi, by’umwihariko urubyiruko kugira ngo rwumve amateka mabi ya Jenoside yakorewe abatutsi, n’ihakana n’ipfobya, kuko twifuza ko urubyiruko rugira uruhare mu guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside”.

Esther Mujawayo wanditse ibitabo yise “SURVIVANTES (Rwanda- Histoire d’un Génocide)” na “La fleur de Stéphanie” mu kiganiro yafatanyije na Yann Gwet, umunya-Kemeruni w’umwanditsi , yasabye ko abana bato bigishwa amateka ya Jenoside kugirango bakure bafite ubumenyi kuri yo bityo babashe guhangana n’abapfobya bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka Café Littéraire yabaye ku nshuro ya kabiri, yateguwe na CNLG ifatanyije n’isomero rya Kigali.


Dr Jean Damascene Bizimana


Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo