Kwamamaza

KWIBUKA 23

Kwibuka23:Perezida Kagame n’Umuyobozi wa AU bacanye urumuri rw’icyizere

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Kwibuka23:Perezida Kagame n’Umuyobozi wa AU bacanye urumuri rw’icyizere

Perezida Paul Kagame hamwe n’Umuyobozi mushya w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat bacanye urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Bacanye urumuri rw’icyizere kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, rucanwa buri mwaka rushushanya kongera kwiyubaka kw’abanyarwanda n’icyizere bafitiye ejo hazaza.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ndetse na Moussa Faki Mahamat, babanje kunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali.

Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere watanze ikiganiro ku busobanuro bw’insanganyamatsiko y’uyu mwaka, yashimye ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zatabaranye ingoga Abatutsi bicwaga muri Mata 1994 ndetse n’umutima w’ubumuntu zagaragarizaga abo zatabaraga.

Yavuze ko izo ngabo zaharaniye kuba ingabo z’igihugu aho kuba ingabo z’ubwoko runaka, kandi ko byagize akamaro mu kongera kwiyubaka kw’igihugu.

Yagize ati “Umubiri warapfuye ariko umutima uracyari mutaraga. Umutekano ubu wabaye umutungo dusangira tudacuranwa.Ni umutekano wazanwe n’ingabo za RPA, zaharaniye kuba ingabo z’igihugu atari iz’amoko.”

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya Ingengabitekerezo ya jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”

Prof Shyaka kandi yamaganye ibikorwa by’ipfobya no gutoteza abacitse ku icumu rya Jenoside bikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu.

Yatanze ingero z’imatungo y’abacitse ku icumu yatemwe mu turere dutandukanye muri iyi minsi, asaba ko amategeko yubahirizwa ababikoze bakabihanirwa.

Nyuma ya 1994, hafi kimwe cya kabiri cy’abanyarwanda bari barahunze naho 80 % by’abari barasigaye mu gihugu ntibabaga mu ngo zabo.

Shyaka yashimye Leta yakoze uko ishoboye impunzi zigatahuka ndetse n’abari bavuye mu byabo bakabisubiramo, bagafatanya kwiyubakira igihugu.

Yasabye amahanga gukomeza gufasha u Rwanda kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakihishe hirya no hino ku isi.

Umuhango wo gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuri ya 23, byitabiriwe n’abashyitsi basaga 400 nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’urwibutso rwa Kigali.

Amafoto:Alexis Musabirema

IBITEKEREZO

  • mukamana Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano.igitecyerezo.natanga.nukonakomezakwihangnisha.ababuze.ababo

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza