Kwamamaza

KWIBUKA 23

Kaminuza ya Mudende (AUCA) yibutse abayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe

kuya

Kaminuza ya Mudende (AUCA) yibutse abayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuwa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017, kaminuza y’abadivantiste ya Africa yo hagati (AUCA) yibutse abari abanyeshuri,abarimu ndetse n’abandi bakozi bayo bazize Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 .

Iyi kaminuza izwi cyane nka Mudende mbere ya Genocide yahoze iherereye muri perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu aho ariho yari inafite icyicaro mugihe Genocide yakorewe abatutsi yakorwaga.

Igikorwa nyirizina cyatangiye ahagana sa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho abayobozi,abanyeshuri,ishuti ndetse n’abandi bantu benshi bakoze urugendo rwo kwibuka rwahereye ahazwi nka 12 rugana ku cyicaro gikuru cy’iyo kaminuza giherereye i Masoro mu karere ka Gasabo.

Hashyizwe indabo ku mibiri y’abazize Genocide iri mu rwibutso ruherereye muri iyo Kaminuza ndetse hacanwa n’urumuri rw’icyizere.

Uyu mugoroba wo kw’ibuka wari witabiriwe nabayobozi batandukanye nka Ministiri wubutegetsi by’igihugu Francis Kaboneka ,ukuriye Ibuka ,umuyobozi w’itorero jy’abadivantiste mu Rwanda Dr Byiringiro Hesron, abahagarariye ingabo na polisi ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.

Dr Byiringiro, umuyobozi w’abadivantiste mu Rwanda yashimiye ubuyobozi bw’igihugu cyu Rwanda bwatanze imbuto ku banyarwanda arizo imiyoborere myiza,amahoro,umutekano n’ibindi.

DR Monga, umwe mubayoboraga iyi Kaminuza mu gihe cya Genocide yakorewe abatutsi yatanze ubuhamya bw’ukuntu byari bimeze muri icyo gihe ubwo abanyeshuri ndetse n’abandi bakozi b’iyi kaminuza bicwaga ndetse asobanura ko bakoze uko bashoboye ngo bakize abahigwaga ariko ingufu zaikaba nke .

Francis Kaboneka ,Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu ari na we wari umushyitsi mukuru nawe yatanze ubutumwa bw’ihumure yibanda ku kamaro ko kwibuka ndetse ashimangirako bizanahoraho ,aho yashimangiye ko amateka ari umwarimu mwiza ndetse ashishikariza urubyiruko kwibuka rwiyubaka rushyigikira ibyagezweho.

Iyi kaminuza ni ku nshuro ya 10 itegura ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abanyeshuri n’abakozi bayo bayiguyemo.

Tray Sam Mizero

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza