Kwamamaza

KWIBUKA 23

#KWIBUKA23: Nyuma y’imyaka 3 abanyarwanda baba mu Bubiligi bongeye Kwibukira ku rwibutso rwatezaga amahane

Yanditswe

kuya

na

Editor
#KWIBUKA23: Nyuma y’imyaka 3 abanyarwanda  baba mu Bubiligi bongeye Kwibukira ku rwibutso rwatezaga amahane

Kuri iyi nshuro ya 23 abanyarwanda n’isi muri rusange bibuka Jenoside yakorewe abatutsi, ibikorwa byo kwibuka mu gihugu cy’Ububiligi harimo ibiteganyijwe kubera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruherereye muri Komine ya Leeuw-Saint-, rwubatswe na Leta y’Ububirigi muri 2004, ni nyuma y’imyaka 3 barahisemo kudakoresha uru rwibutso.

Mu kiganiro ku murongo wa telefoni na Mwamikazi Chouette ushinzwe itangazamakuru muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubirigi yabwiye Makuruki.rw ko kuri uyu wa gatanu hateguwe ibikorwa bigera kuri bitatu mu gihugu cy’Ububirigi, aho mu gitondo bitabiriye umuhango wo kwibuka no gushyira indabo ku rwibutso bari bamaze imyaka itatu barahisemo kudakoresha, hakaba hateganyijwe urugendo ruza guturuka ku Ngoro y’Umwami (Palais Royal) bakagera ku ngoro y’ubutabera ndetse n’umugoroba wo kwibuka cyangwa se amakesha.

Mwamikazi avuga ko bari barahisemo kutazongera gukoresha uru rwibutso rwa Leeuw-Saint-Pierre kuko bahoraga basaba ko rwakwandikwaho ko ari Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi, kuko hari handitsweho Genoside Rwandais (Jenoside nyarwanda). Ibi bikaba byaratumaga abanyarwanda bapfobya Jenoside bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri. Ibi byatumaga buri tariki ya 06 Mata buri mwaka barazaga kurwifashisha, bityo bahitamo kuba babyihoreye kurukoresha ari nako basaba Leta y’Ububirigi kuba yakosora ayo makosa.

Mwamikazi yakomeje adutangariza ko nyuma yo gukomeza gusaba Ububirigi gukemura iki kibazo cy’inyito, kuri ubu cyakosowe n’amagambo yagaragara yo gupfobya yandikwa neza ko ari JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI. Ari nayo mpamvu bahisemo kongera gukoresha uru rwibutso nkuko bari bamaze igihe kinini babisaba Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ububirigi.

Tumubajije niba ibibazo n’amahane byajyaga bigaragara ku itariki ya 06 Mata aho abapfobya Jenoside bazaga kuhibukira, Mwamikazi avuga no ku mugoroba wo kuri uyu wa 06 Mata 2007, bagerageje kuhaza ariko Polisi irabakumira irababuza ku buryo batashoboye kugera kuri uru rwibutso ngo bakore ibyo bashaka.

Uko Ibikorwa byo kwibuka biteganyijwe mu Bubirigi

Uretse umuhango mukuru uteganijijwe kubera kuri uru rwibutso witabirwa n’abantu bagera kuri 250, uritabirwa n’abahagarariye ibihugu byabo mu Bubiligi, abahagarariye amadini, abaharariye imiryango y’abanyarwanda na Ibuka n’abandi bose babishoboye, abagarariye Leta y’Ububirigi, hateganyijwe n’ibindi bikorwa nyuma ya saa sita.

Guhera isaa cyenda ku bufatanye na Leta nyafurika n”ibihugu by’ibihugu bya Caraïbe na Pacifique n’Ambasade y’u Rwanda barahurira mu rugendo (marchee de flambeau) rutegurwa na IBUKA ruturuka kuri Ngoro y’Umwami kugera ku Ngoro y’Ubutabera. Nyuma y’urwo rugendo hateganyijwemo ubuhamya n’indirimbo. Nyuma yaho habeho umugoroba wo kwibuka (veillé) aho hatumirwamo abacitse ku icumu rya Jenoside zabaye ku isi zitandukanye bagasangira ubuhamya mu byiciro bitandukanye kuva ku bato kugeza ku bakunze, kwerekana amafoto n’ibindi bigaragaza amateka ya Jenoside zitandukanye.

U Rwanda n’Ububirigi

Ububirigi ni igihugu gifite amateka yihariye ku Rwanda kuva mu bukoloni kugeza muri Jenoside yo muri Mata 1994, kuko ari u Bubiligi ari cyo gihugu cyakoronije u Rwanda nyuma y’Intambara ya mbere y’isi, ubwo Abadage bari bakorinije u Rwanda bari bamaze gutsindwabakirukanwa. (1916-1962).

Ububirigi ni kimwe mu bihugu byari bifite abasirikare mu ngabo za MINUAR mu gihe cya Jenoside na mbere yaho, aho hari n’abasiklikari b’ababirigi 11 baguye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, bari bashinzwe kurinda uwari Minisitiri w’Intebe Agatha Uwiringiyimana.

Tubibutse ko u Bubiligi ari cyo gihugu kirimo abanyarwanda benshi ku mugabane w’uburayi, aho usanga haniganje igice cyinini cy’abapfobya Jenoside bakunze kugaragaza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri ari nacyo cyakomeje guteza amakimbirane ku rwibutso rwa Jenoside rwubatswe na Leta y’Ububirigi.

IBITEKEREZO

  • uwacu Yanditse:

    ese nukubera iki mubuza bene wanyu kuza hamwe namwe kwibuka mwabyanga mwabyemera ni genocide yakorewe abanyarwanda turagushyigikiye MATATA

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza