Kwamamaza

KWIBUKA 23

"Interahamwe zaje kwica Abatutsi zirwanira imineke ziragenda" Ubuhamya bwa Kalisa

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi

Kalisa Gaspard ni umugabo utuye mu Murenge wa Nyarugunga, wagizwe Umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Umurenge kubera ko yarakoye Abatutsi benshi bamuhungiyeho.

Mu gihe cya Jenoside yari atuye mu cyahoze ari komine ya Rubungo muri Perefegitura ya Kigali Ngari.

Kalisa Gaspard avuga ko kugira ngo abashe kugira ubutwari bwo kurokora abatutsi muri Jenoside, yabikomoye kuri se umubyara wari umucamanza ariko akaba yarakundaga gusenga Imana cyane, ndetse akigisha abana be ko nta tandukaniro riri hagati y’umuhutu n’umututsi.

Mu 1962 se wa Kalisa Gaspard yaburiye umuryango w’uwitwa Buregeya ubasha guhunga nyuma y’uko yari avuye mu nama yigaga ku kwica Abatutsi.

Ku itariki 09 Mata 1994 nibwo ubwicanyi no gusahura imitungo y’Abatutsi byatangiye muri Rubungo aho Kalisa yari atuye,maze imiryango y’Abatutsi bari baturanye itangira guhungira mu rugo iwe no kwa se kuko bari baturanye, babafasha kwihisha, babaha n’ibyo kurya.

Ku itariki 12 Mata 1994, kwa Kalisa hongeye guhungira umuryango w’Uwitwa Nkundanyirazo Ephrem wari umuganga,bose hamwe bakaba bari 11 nabo barabahisha. Bidateye kabiri hari indi miryango yaje guhungira kwa Kalisa ikaba yari irimo uwa Kayitare na Murenzi Wilson.

Kalisa Gaspard avuga ko ubwo abantu benshi bari bamaze guhungira mu rugo rwe,yabonye ko na we ashobora kubizira nibwo we n’umuryango we bemeranyijwe ko bazapfana n’abo bahishe aho kubarekurira Interahamwe.

Agira ati “ Nagira ngo nshimire umugore wanjye n’abana kuko mbere yo kubikora twabanje kubyumvikanaho. Nti ese mwemeye ko aba bantu nibadufata tuzapfana? Bati turabyemera, kuko gupfa ntabwo cyari cyo kibazo,kuko hirya y’urupfu twari twizeye umuzuko ku bw’ijambo ry’Imana.”

Abatutsi bamaze kuba benshi mu rugo rwo Kalisa, byaramenyekanye n’interahamwe zirabimenya, maze hagati y’itariki ya 18 na 20 Mata 1994 haza igitero cy’Interahamwe zigera kuri 50 ziyobowe n’uwitwa Macari, Mayambo n’undi witwaga Gasongo, bamusaba kwerekana Abatutsi ahishe.

Mu gihe agishidikanya bahise binjira mu nzu baratangira barasaka.

Bahereye mu cyumba yaryamaga mo barababura, binjiye mu cyumba babikagamo ibiribwa bagwa ku gitoki cya Gros Michel cyahumuye barakibahereza batangira ku kirwanira bagenda ubwo badakoze icyari kibazanye.

Ati “ Bahasanze igitoki cya Goromisheli cyari cyarahiye neza, Imana yaragiteye guhumura, bakibonye baravugishwa bati imineke, imineke, nahise mpamagara umugore duterura cya gitoki tukijyana ku irembo, baracyirwanira bahita bagenda. Aka gace nakise igitangaza cy’imineke.”

Interahamwe zakomeje kuza guhiga Abatutsi bari bishishe mu rugo kwa Kalisa, kwa Murumuna we no kwa se bagatanga amafaranga bakabihorera.Icyakora hari bamwe mu Batutsi yari ahishe bagiye bajya kwihisha ahandi bikarangira bapfuye.

Uko Jenoside yagendaga ikara, Interahamwe z’aho yari atuye zahamagaje iz’i Kanombe zizana n’abasirikare ngo babafashe kwica abari bihishe kwa Kalisa.

Mu gihe izo nterahamwe zari zigeze hafi yo kwa Kalisa, babwiwe ko ahitwa i Jurwe habereye imirwano ikomeye ikagwamo umusirikare, umupolisi wa komine n’Interahamwe, bahita bajya gutabara aho, kujya gutera kwa Kalisa barabisubika.

Imirwano irangiye Interahamwe zongeye gutekereza kujya gutera kwa Kalisa, agira Imana abimenya zitaraza niko guhungisha abo yari ahishe abajyana ku mugabo witwa Munyakazi nawe hashize iminsi mike barabimenya babagarura kwa Kalisa babahisha mu kiraro cy’inka barenzaho ubwatsi .

Uko iminsi yagiye ishira Kalisa yaje guhura n’Inkotanyi azisaba ko zamufasha kurokora abantu yari ahishe ariko baramwamagana kuko bamuketsemo ubutasi bw’Interahamwe, yisanga mu cyeragati ubwo yari yamaganywe n’Inkotanyi n’Interahamwe zimuhiga, afata umwanzuro wo guhungira muri Congo.

Abantu bari bihishe iwe, Inkotanyi zaje kubabona zirabarokora.Igihe cyarageze Kalisa agaruka mu Rwanda.

Kalisa Gaspard avuga ko aba yahishe muri Jenoside ari bo bahindutse umuryango we mu gihe hari bene wabo babaye abanzi be ndetse bamubwiye ko bazamwica.

Asaba ababyeyi bakigisha abana babo amacakubire kubireka kuko nta nyungu bifitiye u Rwanda.

IBITEKEREZO

  • Madudu Yanditse:

    Imana izajye ireba abo bemeye
    kwitangira abatutsi bahigwaga bukware hanyuma ibahe imigisha itagabanije

  • Mutesi josiane Yanditse:

    uwo mugabo yarakoze ikiza lmana izakimuhembere ryose birabaje nti tuzabibagira abacu binzira karengane.

  • Sylvie Tuyizere Yanditse:

    birakwiye ko buri muntu wese yagira umutima WO gutabara abari mu kaga byaba ngombwa akanirengera ingaruka izo ari zo zose.in ukuri ababigerageje Bose nubwo byari bigoye cyane Imana ibahe umugisha.

  • Cecile Yanditse:

    Imana izabahembe mwakoze neza cyane kuko iyo muba benshi mukora gutya ntabwo hari gupfa benshi

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza