Kwamamaza

KWIBUKA 23

Ikigo nderabuzima cya Gihogwe cyunamiye abatutsi bashyinguye I Jali

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ikigo nderabuzima cya Gihogwe cyunamiye abatutsi bashyinguye I Jali

Abayobozi n’abakozi b’ikigo nderabuzima cya Gihogwe basuye urwibutso rwa jenoside rwa Jali bunamira abahashyinguye bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mu cyumweru gishize nibwo iki kigo nderabuzima cyasuye uru rwibutso cyunamira abarushyinguyemo , ibintu bavuga ko bibafasha gukomeza kwigisha abagifite ingengabitekerezo ya jenoside.

Umuyobozi wa Komite y’ubuzima muri iki kigo Ngirinshuti Desire nyuma yo kunamira izi nzira karengane yagize ati :”Twagiteguye mu rwego rwo gukomeza kubasubiza agaciro bambuwe ariko nanone kwibuka binadufasha gukomeza kwigisha ababa bagifite ingengabitekerezo ya jenoside. Umuhanga yavuze ko gukingiza ari uguhozaho bigaragara ko hirya no hino hari ahakigaragara ingengabitekerezo, nta kindi rero cyabidufashamo uretse gukomeza kwibuka.”

Ngirinshuti avuga ko abaganga ndetse n’abajyanama b’ubuzima bahora babakangurira kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside nk’abantu bafite ubuzima mu nshingano.

Ati :” Dufite ubuzima mu nshingano ariko kugira ubuzima mu nshingano binajyana no kubaho no kubana neza, ibyo rero nibyo bituma buri gihe duhora tuganira n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’abaganga bacu tubakangurira kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside.”

Gashongora Charles, Umuyobozi ushinzwe umutungo muri iki kigo avuga ko kudakora iki gikorwa byaba ari ugupfobya.

Ati :”Kutagikora kwaba ari ugupfobya kuko tugomba guhora twibuka kuko kwibuka bidutera kwiyubaka.”

Uretse gusura urwibutso ariko iki kigo nderabuzima kivuga ko banakora igikorwa cyo kuremera abacitse ku icumu batishoboye. Uyu mwaka ngo bazaremera utuye mu murenge wa Gatsata bamwubakire inzu bazamurika bitarenze ukwezi kwa gatandatu.


Basuye urwibutso rwa Jali bunamira abahashyinguye

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza