Ibyo Padiri Seromba yakoreye Abatutsi i Nyange byatumye urwibutso rwaho rushyirwa ku rwego rw’igihugu

Urwibutso Nyange mu Karere ka Ngororero ndetse n’urwo ku I Rebero mu Karere ka Kicukiro zamaze kushyirwa ku rwego rw’igihugu kubera amateka ya Jenoside yabereye aho ziherereye.

Ibi ni ibyasabwe na Minisiteri y’umuco na siporo mu nama y’abaminisitiri yabaye kuwa 5 Mata 2017 ndetse ibi byifuza biremerwa.

Asobanura icyabiteye gusaba ko izi nzibutso zashyirwa ku rwego rw’igihugu, Minisitiri Uwacu Julienne w’umuco na siporo yavuze ko babitewe n’amateka y’umwihariko yaranze ibi bice mu gihe cya jenoside.

Ahereye ku rwibutso rwa Nyange mu akarere ka Ngororero, yavuze ko habereye amateka akomeye ubwo umupadiri ubwe yisabiye ko kiliziya isenywa ariko abatutsi bakabona uko bicwa.

Minisitiri yagize ati "Kiliziya y’i Nyange yahungiwemo n’abantu benshi Abatutsi bahigwaga bazi ko bari bugirireyo amakiriro nk’uko byagenze hirya no hino mu gihugu , hanyuma ababicaga bagerageje kwinjira muri iyi kiliziya ariko abarimo birwanaho. Bigaragaye ko kwinjiramo bigoranye uwari padiri wayoboraga paruwasi ya Nyange icyo giye Seromba Athanase atanga amabwiriza y’uko basenyera kiliziya kuri abo batutsi kugirango bube aribwo buryo bwo kubica.”

Minisitiri Uwacu Julienne yavuze ko n’ubwo hirya no hino mu gihugu abaturage biciwe mu nsengero cyane cyane kiliziya ariko ngo ibyabaye I Nyange byabaye umwihariko kuko amabwiriza yo gusenyera kiliziya ku Batutsi yatanzwe na padiri ubwe ku giti cye.

Ikindi kandi bagendeyeho basaba ibi nuko mu mwaka wa 1997 mu ishuri rya Nyange abakoze jenoside bagarutse gutsemba abasigaye bakaza gusaba abana kwitandukanya ariko abana bakanga byanatumye bamwe bahasiga ubuzima.


Urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange i Ngororero

Ku rwibutso rwa Rebero ruherereye mu Karere ka Kicukiro rushyinguyemo abanyapolitike bishwe muri Jenoside. Uru rwibutso narwo ngo rwasabiwe gushyirwa ku rwego rw’igihugu kuko hari amateka y’uko hari abanyapolitike bahagaze ku kuri kwabo bakemera no kubizira.

Minisitiri yagize ati "Ni urwibutso rutuma tuzirikana ko twagize abanyapolitike babi ariko hari n’abeza twagize bemeye gutanga ubuzima bwabo muri icyo gihe kitoroshye, bemeye guhagarara ku kuri kwabo baricwa. Harimo bamwe muri aba banyapolitike bari Abatutsi bashoboraga no kwicwa kubera ko ari Abatutsi ariko hakiyongeraho kuba ari n’abanyapolitike, ibi rero bitwereka ko kirya gihe umunyapolitike yashoboraga kugira amahitamo akaba umunyapolitike mubi cyangwa akaba umunyapolitike mwiza.”

Minsitiri Uwacu yavuze ko uzajya asura izi nzibutso azajya amenya neza amateka y’umwihariko y’ibyahabereye mu gihe cya Jenoside.

Inzibutso za Nyange na Rebero, zije ziyongera ku rwibutso rwa Gisozi, Murambi, Bisesero, Nyarubuye, Nyamata na Ntarama zisanzwe ku rwego rw’igihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo