Ibiganiro byo #Kwibuka ntibikwiye gutuma ibikorwa by’ubucuruzi n’indi mirimo bifunga, bikwiye gukomeza amasaha 24/24

10

Kuva tariki ya 07 kugeza 13 Mata buri mwaka mu Rwanda aba ari igihe kidasanzwe cy’icyumweru cy’icyunamo aho haba hazirikanwa Abatutsi bazize Jenoside yo muri Mata 1994.

Muri iki gihe usanga ibikorwa byose by’imyidagaduro no kwishimisha biba bibujijwe rimwe na rimwe imirimo igahagarikwa, by’umwihariko tariki ya 07 Mata aho abantu bose baba bahamagarirwa kwitabira ibikorwa byo kuzirikana Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu yindi minsi itandatu akazi n’indi mirimo byajyaga bikomeza uko bisanzwe gusa nyuma ya saa sita henshi ugasanga hafunze bitabiriye ibiganiro bimera mu midugudu.

Kuri iyi nshuro ya 23 si ko bimeze kuko muri iki cyumweru cy’icyunamo, ibiganiro bibera mu midugudu, bitazatuma ibikorwa by’ubucuruzi n’indi mirimo ihagarara ngo nkuko byagendaga mu myaka 22 ishize, imirimo izakomeza uko bisanzwe kandi amasaha yose.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Urugaga rw’Abikorera PSF rishyirwaho umukono na Gasamagera Benjamin, umuyobozi mukuru wa PSF ashingiye ku cyemezo cy’inama y’abaminisitiri yo kuwa 05 Mata 2017, rivuga ko imirimo mu nzego zose izakomeza gukorwa nkuko bisanzwe kandi nta gufunga imirimo gukwiye kubaho .

Itangazo rivuga ko imirimo ikomeza amasaha 24 kuri 24 mu nzego zose z’imirimo n’ubucuruzi, usibye ibirebana n’imyidagaduro. Ibi kandi birareba servise z’amahoteri n’amaresitora n’abandi bose bakora ubucuruzi.

PSF isaba ko gusa umukozi wifuza kujya mu bikorwa byo kwibuka iwabo wabisabiye uruhushya akwiye koroherezwa agahabwa urwo ruhushya. Iri tangazo risobanura neza mu nzego zose z’imirimo bazajya bitoranyamo ababahagararira mu biganiro ku buryo bidahagarika imirimo.

Ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali usangamo ibikorwa byinshi by’ubucuruzi, Nyamulinda Pascal Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mu itangazo nawe yashyizeho umukono tariki 06 Mata 2017, ashimangira ko ibigo byose bitanga servise birimo ibitaro, amavuriro, ama- banki, ibigo bitwara abagenzi, n’ibindi bizakomeza gukora.

Ku ruhande rw’abakozi ba Leta, ibigo, Minisitiri w’Umurimo Judith Uwizeye nawe yasobanuye neza mu itangazo Minisiteri ayoboye yashyize hanze ko abakozi ba Leta bazajya bakorera ibiganiro mu bigo bakoreramo, kandi bitabujije ko nyuma ya saa kumi n’imwe ufite akazi kihutirwa agomba kugakomeza.

Itangazo rya PSF


Itangazo ry’Umujyi wa Kigali

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 10

  1. Nanjye ndabona bikwiye kunozwa kuko habayeho gucuruza ubwo no kugura biraziramo. None se hazajyayo ubishatse cg byakabaye itegeko. Icyunamo cyaba gitaye umwimerere wacyo.

  2. ni byo nibakore, kwibuka ni mumitima si mu gufunga gahunda zindi. Cne ko benshi bitwaza icyunamo bagasiba akazi

  3. sinzi uko mwabitekereje ariko birababaje pe ndabona murimo kubyoroshya kdi bidakwiye ubwo rwose nuburyo bwo guha imbaraga ababikoze no kwambura agaciro abacu bazize genocide sinanga gukora kuko mbona gukora aho bitugejeje ariko mwikabya jyewe rwose birankomerekeje . muzabitekerezeho neza

  4. Uhuuuu,ko mbona se gahunda yo kwibuka bagenda bayoroshya koko ubu bizarangira gute?naratunguwe nkimara kubona iyi myanzuro,ariko nyamara siko byakagenze.CNLG

  5. Muravugango Dukore Amasaha 24/24 Ariko Kugisenyi Ahobita Kucyanika Sikobimeze Saa20h30 Mudugudu Araza Agakingisha Abacuruzibose Bose Ngobatahebwije Kuburyo 21h00 Ntanumwewabona Uba Ukinguye Mubwire Ibyonibikikoko??!!

  6. byari bikwiye pe kuko nari mfite gahunda insaba gukorera kure ariko nari nayisubitse kuko ntiyumvishaga umuntu nzarara ntashye kandi amamodoka Atari gukora

  7. Bavandimwe ni byizA Ko ibikorwa byakomeza yewe ni ngombwa ariko se ibiganiro bizitabirwa nabande Ese mujyamutekereza Ko gupfobya Genocide biri muburyo bwinshi ubu abantu nibacuruza Abandi bakajya mutubari Ninde uzitabira ibiganiro cnlg ikwiye kudusobanurira neza Ibi bintu tukabyumva kuko ntibyumvikana simtesheje agaciro ibyakozwe ariko nanone mubirebe neza.murakoze.tel 0784636633

Tanga Igitekerezo