Kwamamaza

KWIBUKA 23

Gitega: Bahangayikishijwe n’abatarajya mu biganiro byo kwibuka, imyaka 23 ikaba ishize

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Gitega: Bahangayikishijwe n’abatarajya mu biganiro byo kwibuka, imyaka 23 ikaba ishize

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyarugenge ushinzwe ubukungu Vedaste Nsabimana

Abatuye mu murenge wa Gitega mu mujyi wa Kigali bagifite ingebabitekerezo ya Jenoside basabwe kuyiruka kuko ngo nibitaba ibyo Imana izabagaragaza kandi bazabiryozwa.

Ibi byabivugiwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu murenge.

Umuyobozi wa IBUKA muri uyu murenge Mparabanyi Faustin yagaragaje impungenge aterwa n’abantu batatabira gahunda zo kwibuka kuva Jenoside yarangira, avuga ko bafite ingebairekerezo kandi ko bakwiye kuyiruka.

Ati :”Uwo muturanyi utigeze ubona muri iyi myaka myakumyabiri n’itatu, baturage muturanye mumubwire muti iyo ngengabitekerezo yiruke, mwamugiriye inama koko akayiruka. Iyo ubona umuturage muturanye amaze imyaka 20 ataza kwifatanye natwe kunamira abacu, njyewe namushinja ingengabitekerezo ndetse akaba ari na ha handi namushinja ngo uzi abantu batwiciye ariko ntabwo uri kutubwira aho badushyiriye abacu.”


Umuyobozi wa IBUKA muri uyu murenge wa Gitega Mparabanyi Faustin

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyarugenge ushinzwe ubukungu, Vedaste Nsabimana nawe yunze mu rya Perezida wa IBUKA, avuga ko abagifite ingengabitekerezo bakwiye kuyiruka cyangwa Imana ikazabagaragaza.

Ati :”Niba uyifite ku bwanjye inama nakugira ni ugutera intabwe ya mbere, ukayihaga ukayiruka kuko nutayiruka Imana ubwayo izakugaragaza. “

Uyu muyobozi yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari uburozi kandi bwica bukwiye kuvanwa mu muntu.

Muri uyu muhango kandi abayobozi bahurije ku kuba ababyeyi bakwiye kujya bashishikariza abana kwitabira gahunda zo kwibuka no gusobanurirwa amateka kuko ari bazaba bayigisha mu gihe kizaza.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza