Kwamamaza

KWIBUKA 23

Gahanga:Imanza zabo zadindizwaga n’abayobozi bari bafitanye amasano n’abasahuye muri Jenoside

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Gahanga:Imanza zabo zadindizwaga n’abayobozi bari bafitanye amasano n’abasahuye muri Jenoside

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu murenge wa Gahanga mu Karere Kicukiro, baravuga ko hari imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi zaciwe ariko zikaba zitararangizwa.

Kuri uyu wa 10 Mata 2017 nibwo abatuye mu murenge wa Gahanga bibutse, Abatutsi biciwe muri uyu murenge muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abacitse ku icumu bo mu murenge wa Gahanga bavuga ko bamaze kugarura icyizere, ndetse ko biyubatse babifashijwemo na leta y’u Rwanda.

Kimwe mu bibazo abacitse ku icumu bo mu murenge wa Gahanga bafite, ni imanza z’imitungo yangijwe muri jenoside zaciwe n’Inkiko Gacaca ariko zikaba zitararangizwa.

Mukabaruta Helene uhagarariye Ibuka ku rwego rw’Umurenge wa Gahanga, avuga ko mu myaka yashize, uyu murenge wayoborwa n’abafitanye amasano n’abasahuye muri Jenoside, bakajya badindiza kurangiza imanza zaciwe muri Gacaca, gusa ubu bafite icyizere cyo kwishyurwa kuko ubuyobozi bwabishyizemo imbaraga.

Yagize ati “guhera mu mwaka ushize wa 2016, ubuyobozi bwatangiye kutwishyuriza. Ubundi akenshi ubuyobozi bwabagaho, habagamo abantu bafite bene wabo badusahuye, twatanga amarangizarubanza yacu, bakayarigitisha, wajya kurishaka ukaribura, uyu munsi rero biragenda neza.”

Mukabaruta Helene yihereyeho avuga ko muri miliyoni 15 yagombaga kwishyurwa, izigera kuri 13 yamaze kuzibona ndetse ko afite icyizere cy’uko n’asigaye azayabona.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Ntakontagize Frolence avuga ko muri uwo murenge hari imanza zigera kuri 205 zaciwe na Gacaca zitari zarangizwa ariko ko bihaye intego yo kuzirangiza zose mu kwezi kwa Kamena.

Yagize ati “ Hari imanza zisigaye zigera kuri 205 zitararangira, ariko ubu twihaye intego yo kugeza kuri 30 Gicurasi 2017 tuzaba tumaze guhuza abanyarwanda, tukabishyuriza imitungo yabo.”

Nk’uko insanganyamatsiko yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 harimo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside,Abarokotse bo mu murenge wa Gahanga bavuga ko hari abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside basesereza abacitse ku icumu.

Mu kagari ka Kagasa mu Murenge wa Gahanga hatemwe inka y’uwaroktse jenoside, kugeza ubu uwabikoze akaba ataramenyekana.

Mu murenge wa Gahanga haguye abatutsi benshi barimo 7 564 bashyinguwe mu kagari ka Nunga, bakaba biganjemo abashwe bari bahungiye ku biro bya segiteri ya Gahanga. Muri bo, 6 711 biciwe kuri kiliziya ya Gahanga ari naho bashyinguye, naho abandi 2522 bashyinguwe mu Kagari ka Karembure, hari n’abashyinguye mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.


Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro n’umujyana w’Umujyi wa Kigali watorewe muri Gahanga

Mukabaruta Helene uhagarariye Ibuka muri Gahanga

Kiliziya ya Gahanga yiciwemo Abatutsi benshi

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga yemeza ko bagiye kurangiza imanza za Gacaca

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza