G. S Kabuga Catholic yibutse abari abarimu n’abanyeshuri bayo bazize jenoside

Abayobozi n’abanyeshuri bo muri G.S Kabuga Catholic bibutse abari abanyeshuli n’abarimu bayo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 inahiga kubaka urukuta rwanditseho amazina y’abahiciwe.

Kuri uyu wa 30 Kamena 2017 Abayobozi, abanyeshuri, abaturariye ikigo n’abandi bafite ababo bakoraga muri G.S Kabuga Catholic bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 babibutse ku nshuro ya gatanu iri shuri ribibuka.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka maze muri iki gitoto batangira n’urugendo rwo kwibuka rwavuye ku kigo cy’ishuri cya G.S Kabuga Catholic rugera muri santire ya Kabuga.

Nyuma habaye igitambo cya misa cyabereye mu ngoro ya Kristu Nyir’impuhwe. Nyuma ya misa gahunda yakomereje mu kigo cya G.S Kabuga Catholic aho ibiganiro byatangiwe.

Umuyobozi w’ikigo cya G.S Kabuga Catholic Hategekimana Marc yabwiye abari aho amateka yaranze ishuri kuva mbere ya Jenoside kugeza ubu.

Yavuze ko iki kicyo gifite umwenda wo kubaka urukuta rwanditseho amazina y’abari abanyeshuri n’abakozi b’iri shuri bazize Jenoside nk’ikimenyetso cy’urwibutso rwo guhora babazirikana no kubaha agaciro.

Hategekimana yagize ati: “Nka gahunda y’igihugu natwe dufata igihe twibuka abarezi, n’abanyeshuri bacu bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994."

Yavuze ko bamaze kumenya abarezi batandatu bakoraga muri iri shuri bishwe muri jenoside ariko kugeza ubu ngo baracyakusanya amakuru ngo bamenye imibare y’abigagana n’abakoraga muri iki kigo bazize jenoside yajkorewe abatutsi.

Yavuze ko mu ishuri ayoboye nta kibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside kigeze kirangwamo kuko babigisha binyuze mu biganiro bitandukanye bakabashishikariza kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside aho iva ikagera.

Yatanze ubutumwa bwo kwirinda aho ari ho hose hava ingengabiterezo ya jenoside cyane cyane urubyiruka abasaba kwamaganira kure abashaka kubatsindagiramo ingengabitekerezo ya jenoside.


Abanyeshuri bari bitabiriye umuhango wo kwibuka abigaga n’abakoraga mu ishuri ryabo bazize jenoside


Ku marembo y’ishuri binjira nyuma ya Misa


Ahabereye ibiganiro


(Hagati) Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabuga, Hitayezu Emmanuel


Abarezi muri G S Kabuga


Urubyiruko rwakanguriwe kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside


Umuyobozi w’ishuri Marc Hategekimana


Umuhuzabikorwa wa ARG muri iri shuri Emile Ndayambaje

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo