Kwamamaza

KWIBUKA 23

Filime ya Gasigwa ivuga ku ifatwa ku ngufu ry’Abatutsikazi muri Jenoside yahawe igihembo

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Filime  ya Gasigwa ivuga ku ifatwa ku ngufu ry’Abatutsikazi muri Jenoside yahawe igihembo

Filime ‘Miracle and Family’ ivuga ku ifatwa ku ngufu ry’Abatutsikazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahawe igihembo mu bihembo bya filime bitangwa buri mwaka bizwi nka Rwanda Movie Awards.

Iyi filimi ya Gasigwa Leopold yahembwe mu cyiciro cya filime mbarankuru nziza mu mwaka wa 2017.

Gasigwa aganira na Makuruki, yavuze ko iyo filime yayisohoye tariki 08 Mata 2017 agamije gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi filimi ivuga ku ifatwa ku ngufu ry’abakobwa bahoze biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse n’abagore n’abakobwa bari batuye i Kabgayi.

Gasigwa avuga ko kuba iyi filimi yarahawe igihembo ari inkunga n’ikimenyetso cy’uko ibyo akora hari bababiha agaciro.

Yagize ati “Narishimye ko nakoze ikintu ntawe ikintumye, nyamara hakagira abandi bakibona bakagishima, byaranshimishije.Iyo nkoze ikintu kigashimwa, nkora mfite morale bigatuma ikindi ngiye gukora gisohokana ubuziranenge burenze ubwa mbere.”

Nubwo filime ya Gasigwa yahawe igihembo, avuga ko filime ye ari intabaza ku nzego zishinzwe kubika no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo zite ku hantu hagiye hafatirwa Abatutsikazi muri Jenoside.

Ati “Aho nagiye hose haba Kabgayi ndetse no muri Kaminuza y’u Rwanda I Butare aho bafatiye abo bagore n’abakobwa ntabwo habungabunzwe.Nk’I Kabgayi aho bafatiwe ubu ni icyumba kigirwamo. Muri Kaminuza i Butare naho icyumba nta kintu gikorerwamo, ariko nta n’ikigaragaza ko ibyo byahabereye.”

Gasigwa avuga ko n’iyo usuye inzibutso za Jenoside zitandukanye nta hantu wapfa kubona ibimenyetso by’ifatwa ku ngufu ry’abagore n’abakobwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agasaba ko ibyo bimenyetso bibungabungwa.

Gasigwa afite indi filimi mbarankuru yabonye ibihembo nka Izingiro ry’Amahoro.Afite indi kandi yitwa L’abscé de la vérité


Gasigwa ashyikirizwa igihembo cya filime ’Miracle and Family’

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza