"Dukwiye kujya tubyerura,abanyamakuru bahekuye u Rwanda" Min Kaboneka

Minisitiri Kaboneka (uwa gatatu iburyo) n’abandi bayobozi batandukanye mu muhango wo kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yanenze abanyamakuru bagize uruhare muri Jenoside,yakorewe Abatutsi , asaba abakiri mu mwuga gusakaza amakuru yubaka igihugu aho kugisenya.

Yabivugiye mu muhango wo kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa 12 Mata 2016.

Mugabo Justin ni umwe mu banyamakuru babayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba akiri no muri uwo mwuga.

Mu buhamya bwe, yagaragaje ko muri icyo gihe hariho abanyamakuru bakwirakwizaga ingengabitekerezo ya Jenoside mu banyarwanda cyane cyane abakoraga kuri RTLM, ariko hakaba n’abandi batangarizaga ukuri abanyarwanda bagera n’aho babizira

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda ryagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi, anenga abakwirakwizaga ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Dukwiye kujya tubivuga tukabyerura,abanyamakuru bahekuye u Rwanda. Ngira ngo twese turabyemeranya iyo abanyamakuru bataza gutera ingabo mu bitugu abicanyi, hari Abatutsi benshi bari kurokoka. Iyo ufashe aba babayeyi, abavandimwe turi kwibuka uyu munsi ukabageraranya na Kantano umwe mu batungaga agatoki isaha ku yindi aho abantu bihise, aba turabibuka nk’intwari zaharaniye ukuri ariko Kantano nta n’umwibuka n’ubigerageje amwibuka nk’igikigwari we na bagenzi be, uyu munsi ni ba ruvumwa.”

Minisitiri Kaboneka yavuze ko umunyamakuru u Rwanda rukeneye ari urenga iby’amoko ahubwo agashyigikira igifitiye inyungu umunyarwanda uwo ari we se.

Yagize ati “umunyamakuru dukeneye ni urenga ubumuntu bwe, akarora ubunyarwanda mbere y’ibindi byose, agaharanira icyagirira akamaro umunyarwanda uwo ari we se, umunyamakuru dukeneye ni udatega amatwi abamubwira ibyo agomba gukora nk’aho atari ibye cyangwa atikorera.”

Nk’uko Minisitiri Kaboneka yabivuze, ngo ubushakashatsi bwagaragaje ko abanyamakuru bagize uruhare mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside ku kigero cya 70%.

Abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 50 harimo abakoreraga icyari ORINFOR,ibinyamakuru byandika nka Rwanda Rushya,L’Observateur,Kanguka,Isibo,Le Soleil,Kinyamateka, Le Flambeau, Le Tribun du Peuple, Le Partisant, Makuruki Butare n’abandi..

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo