Ubuhamya bwa Padiri Masinzo wigeze kubazwa niba Imana atari Interahamwe

1

Umurinzi w’igihango Padiri Masinzo Jerome avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira abatutsi b’I Butare bahuye nawe bemezaga ko n’Imana ishobora kuba ari Interahamwe bitewe n’ibyo bakorewe mu nsengero.

Masinzo Jerome akomoka mu murenge wa Kaduha mu Karere ka Nyamagabo ari naho yaherewe ubupadiri gusa ubu akorera i Gishamvu mu karere ka Huye.

Muri 2015 nibwo yahawe umudari w’umurinzi w’igihango na Perezida Kagame, ashimirwa ibikorwa by’isanamitima yakoreye abacitse ku icumu rya Jenoside kuva ikirangira aho yakoreraga I Karama mu karere ka Huye.

Jenoside irangiye Padiri Masinzo Jerome nibwo yasubiye i Ngoma mu cyahoze ari Butare, yongera gutangira umurimo w’ubupadiri . Icyakora yajyaga anajya gukorera i Karama kuhakorera kuko padiri waho yari yarishwe. Icyo gihe ngo nibwo yatangiye guhura n’abari bamaze kurokoka Jenoside.

Padiri avuga ko akigera i Karama yahasanze ababyeyi n’utwana twari tumaze kurokoka Jenoside basa nabi badafite ibyo kurya no kwambara kandi bamwe muri bo yari abazi mbere babayeho neza.

Avuga ko yabasabye kubasomera misa ariko baramwangira bamubwira ko kwinjira mu kiliziya bibibutsa ibintu bibi.

Padiri ngo yasanze ikiruta ibindi ari ukubaganiriza akabatega amatwi agatangira kubasana imitima.

Ati :” Nabonye ibyiza ari ukubatega amatwi, hagira urira nkamubwira nti rira ayo marira niyo masoko y’ubuzima. Barariraga cyane ariko nkababwira nti murire ayo marira niyo soko y’ubuzima.”

Padiri Masinzo avuga ko amagambo bamubwiraga yabaga asa kandi yose arimo icyizere gike no kwiheba gukomeye.

Ati:”Hari amagambo bakundaga kuvuga mubyo bambwiraga kuko narabyumvaga cyane ….. bakundaga kuvuga ngo inabi yatsinze muri iki gihugu yashinze ibendera kuri buri musozi ineza barayitsembatsembye . Bati padiri buriya Imana yo si Interahamwe ? bati twicirwe kuriya mu makiliziya buriya koko yo si interahamwe?”

Mu rwego rwo kubereka ko ineza itazimye, Padiri Masinzo ngo yabasabye bose kwibukiranya icyiza niyo cyaba gito baba barabonye muri Jenoside kandi bakabibwirana.

Bamwe ngo bavugaga ko hari ababahishe ariko bakavumburwa n’abandi, hari kandi ngo n’abamubwiraga ko hari ababahaga utwenda two kwambara naho abandi bakavuga ko hari abaturanyi babahaye udutungo two guheraho borora ngo bongere gutunga.

Aha padiri niho avuga ko yahise abereka ko ineza itazimye, gusa ngo urugero yabahaye ku ngabo za FPR zari zimaze guhagarika Jenoside ruri mu rwabafashije kubona ko ineza ikiriho.

Ati "Narababwiye nti murebe ruriya rubyiruko rw’abasirikare baduhaye igihugu, birirwa hano muririranwa, si igikorwa cy’ineza nacyo twaheraho? .”

Avuga ko yabashyize mu matsinda akajya abaganiriza barushaho kugenda babohoka.

Ikindi gikorwa padiri avuga ko cyamukoze ku mutima ndetse kikanamwereka ko intego ye azayigeraho ni icyo mu mwaka wa 1995 ubwo amashuri yongeraga gufungura abana bakajya mu ishuri.

Ibi ngo byanejeje ababyeyi bongera kumwenyura babona ko kongera kubaho bishoboka.

Asoza Padiri yavuze ko leta ya cyera yigishije abantu kutabana. Ati "Ikintu nabonye abayobozi ba cyera batubujuje ni ugufasha abanyarwanda kubana. Ni ibintu bazi kandi bakunda batubujije ikintu cyiza cyari kuzamura igihugu ku buryo butangaje. Kubana neza ubundi biturimo mu muco wacu ariko abantu Imana izabibabaza batubujije kubana neza baraduhemukiye.”

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo