Abazungu batwaye ibyabo n’imbwa zabo bazirutisha ubuzima bw’abanyarwanda – Guverineri Kazayire

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba Madame Kazayire Judith yasabye abanyarwanda kumenya ko aribo ubwabo bagomba kwiyubakira igihugu birinda gutegereza abanyamahanga kuko isaha ku isaha bashobora kubatererana nkuko babatereranye muri Jenoside, ahubwo bagakiza ubuzima bw’imbwa zabo.

Ibi yabivugiye mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 23 wabereye m Ntara y’iburasirazuba mu karere ka Kirehe ku rwibutso rwa Nyarubuye rushyinguyemo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside.

Guverineri Kazayire yashimiye ubuyobozi bw’igihugu kuba bwarasubije icyizere mu banyarwanda, kuri ubu bakaba babanye neza mu bumwe bagamije iterambere.

Ati: “Uyu munsi nubwo dufite ibikomere byinshi, tukaba dufite agahinda twibuka abacu ariko navuga ko tubyibuka dufite icyizere kuko uyu munsi dufite ubuyobozi bwiza.”

Yashimiye umusanzu wagaragajwe na gahunda zitandukanye z’ubumwe n’ubwiyunge, zigamije kunga abanyarwanda no kubashishikariza kubana mu mahoro.

Yibukije abanyarwanda ko bo ubwabo ari bo bakwiye kwishakamo imbaraga zo kubaka igihugu kuko abanyamahanga nubundi basize jenoside iba batererana abanyarwanda bajyana ibyabo.

Ati: “ Twahisemo kwibuka twiyubaka kandi tunazirikana ko abana b’u Rwanda ari bo bazakomeza kubaka u Rwanda dore ko n’igihe cya jenoside yakorewe abatutsi abanyarwanda ubwabo bateshejwe agaciro bagateshwa n’abanyarwanda bagenzi babo ariko n’amahanga arabatererana. Abazungu benshi bafashe ibyabo baragenda birimo n’imbwa zabo bari batunze, barutisha imbwa ubuzima bw’abanyarwanda”

Ingabo za Loni zari zaje kubungabunga amahoro mu 1993, ubwo Jenoside yatangiraga Loni yafashe umwanzuro wo kuzigabanya hasigara nkeya cyane.

U Rwanda n’inshuti za rwo bari mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe abatutsi ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twibuke jenoside yakorewe abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo