Kwamamaza

KWIBUKA 23

Abanyeshuri biga muri San Marco basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Yanditswe

kuya

Abanyeshuri biga muri San Marco basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Kuri uyu 16 Kamena 2017 abanyeshuri biga mu ishuri ribanza rya San Marco riri mu murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu rwego rwo gusobanurirwa amateka yaranze no Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banasabwa kwirinda amacakubiri.

Aba basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ni abiga mu mwaka wa 5 n’uwa 6 mu ishuri ribanza rya San Marco.

Babanje kujya gusobanurirwa na bamwe mu barokokeye i Ntarama inzira y’umusaraba banyuzemo ubwo bihishaga mu rufunzo ruri mu gishanga cy’Akagera, nyuma bakomereza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama aho basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda, bakanatambagira ibice bitandukanye bigize uru rwibutso.

Umunyeshuri witwa Rugwiro Aldo Rolis yabwiye Makuruki.rw ko ibyo yabonye ku rwibutso rwa Ntarama byatumye afata ingamba z’uko azaharanira ko jenoside itazongera kubaho ukundi.

Yagize ati “ nkuyemo isomo ryo kwigira ku mateka yabaye muri jenoside mparanira ko bitazongera kubaho ukundi.”

Undi munyeshuri witwa Tumushime Laurette yavuze ko kuba basobanuriwe amateka y’u Rwanda byatumye aharanira kurwanya amacakubiri kuko ari yo yatumye jenoside ibaho mu Rwanda.

Yagize ati “mpakuye isomo ryo kurwanya amacakubiri kuko ari yo yabyaye jenoside.”

Visi perezida w’Inama y’Ababyeyi Colonel Rwizibukira avuga ko kwereka abana amateka ari bwo buryo bwiza bwo kubigisha amateka yaranze u Rwanda, kugira ngo bazaharanire ko bitazongera kubaho.

Yagize ati “ burya igiti kigororwa kikiri gito kandi uburere buruta ubuvuke. U Rwanda rwaranzwe n’amateka mabi yavuyemo Jenoside mu 1994, kandi yigishijwe abatu igihe kirekire nibyiza ko dutegura abana bacu kugira ngo bagere ikirenge mu cy’intwari zahagaritse jenoside barangajwe imbere na Nyakubahwa perezida Kagame, kugira ngo nabo babe intwari z’igihugu bubaka ejo hazaza heza hazira jenoside.”

Umuyobozi w’Ishuri rya San Marco Karuhimbi Valerie yabwiye aba banyeshuri, ko bagomba kurangwa n’ubumwe, gukunda igihugu bakera imbuto dore ko ari bo u Rwanda rwitezeho kuruteza imbere.

Buri mwaka abana biga muri San Marco bajyanwa ku nzibutso zitandukanye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubereka amateka yaranze u Rwanda.

Ishuri rya San Marco ryashinzwe mu mwaka wa 2008 rikaba ryigisha kuva mu mashuri y’inshuke kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. Hari kandi n’amashuri y’imyuga.

Abana beretswe urufunzo rwiciwemo abatutsi

Uhagarariye ababyeyi (ibumoso) n’Umuyobozi wa San Marco barangaje imbere abanyeshuri


Hashyizwe indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi i Ntarama
Arsene Muvunyi

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza