Kwamamaza

KWIBUKA 22

Umunyapolitiki ukomeye wa Amerika yasutse amarira yibutse ibyamubayeho mu Rwanda

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Umunyapolitiki ukomeye wa Amerika yasutse amarira yibutse ibyamubayeho mu Rwanda

Umunyabanga w’Amerika wungirije ushinzwe imibanire n’Afurika Linda Thomas Greenfield yasutse amarira y’agahinda yibutse ibyo yabonye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse avuga ko ntaho bitaniye n’ibiri kubera muri Sudani y’Epfo.

Kuri uyu wa 17 Nyakanga 2016 ni bwo hasojwe iserukiramuco ryiswe Ubumuntu Arts Festival ryari rimaze iminsi itatu ribera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Umunyabanga w’Amerika wungirije ushinzwe imibanire n’Afurika madamu Linda Thomas Greefield, ubwo yafataga ijambo yagaragaje agahinda agira iyo yibutse ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’umuntu wari mu Rwanda muri icyo gihe maze araturika ararira.

Yagize ati “ ndi hano ngo mvuge ibyambayeho, nari ndi hano mu Rwanda, nahuye n’ibyo abandi banyarwabda benshi bahuraga na byo, ndi umutangabuhamya kuri Jenoside kandi nanjye ndi inzirakarengane ya Jenoside, ndi hano kuvuga inkuru yange bintera amarangamutima buri gihe iyo mbivuze kuko bishoboka ko ntari kuba ndi hano mbivuga.”

Yakomeje avuga ko ibyo yaboneye mu Rwanda byatumye ahinduka aba umuntu utandukanye n’uwo wari yari we.

Yagize ati “icyo nshaka kuvuga si ibyamabyeho muri Jeoside, ahubwo ndashaka kuvuga uko nahindutse nk’ingaruka za Jenoside, yatumye mba umuntu utadukanye, yatumye mba umuntu wita ku bintu kuruta mbere.”

Yongeyeho ko ibirimo kubera muri Sudani y’Epfo na byo ntaho bitaniye n’ibyabaye mu Rwanda muri Mata 1994 ndetse ubufatanye bw’Isi yose bukenewe ngo bihagararare.

Yagize ati “ ndi hano i Kigali kwemeza ko ibyaye mu Rwanda mu myaka 22 ishize biri kuba no muri Sudani y’Epfo, kandi nizeye ko ijwi ryacu n’iryanyu ari ingenzi.

Iri serukiramuco ryatangiye kuwa 14 Nyakanga 2016 rikaba ryaritabiriwe n’abaturutse muri Uganda, Sudan, Cambodia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ireland, u Budage, Iraq, u Bubiligi, Gabon, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Busuwisi, Afurika y’Epfo, u Bwongereza, u Buholandi , u Burundi, Syria n’u Rwanda, bakaba barerekanye imikino ishishikariza abantu kuba umwe bakirinda amakimbirane.


Linda yagize ikiniga yibutse ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

IBITEKEREZO

  • Mayuya Jean Yanditse:

    Ko mutabisobanuye ? Ntimuzi icyongereza; ntiyabivuze; cg?

  • Mayuya Jean Yanditse:

    Ko mutabisobanuye ? Ntimuzi icyongereza; ntiyabivuze; cg?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza