Rusizi : Ishusho igaragara ku rwibutso rwa Jenoside I MIBIRIZI ntivugwaho rumwe

Iyi shusho iri ku rwibutso ngo ikwiye guhinduka hagashyirwaho indi

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 (IBUKA), urasaba ko ishusho y’umusirikare iri mu rwibutso rwa Mibirizi ruherereye mu karere ka Rusizi yakurwamo bitewe n’uko ngo iteye ubwoba kandi ngo ikaba yateza urujijo ku banyamahanga bayibona, ibintu bitumvwa kimwe n’abarokotse Jenoside bo muri aka gace.

Iyi shusho iri muri uru rwibutso rwa Jenoside, igaragaza umusirikare wambaye umwenda wa gisirikare afite impiri mu ntoki agiye kuyikubita umugore mu mutwe, ibintu IBUKA ivuga ko biteye ubwoba ndetse ngo ikaba ishobora no kujijisha abayibona.

Ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22 mu Karere Ka Rusizi, Mumurenge wa Gashonga hazwi cyane nka MIBIRIZI, Perediza wa IBUKA Prof. Dusingizemungu Jean Pierre yasabye inzego z’ubuyobozi bw’Akarere Ka Rusuzi Kureba uko bahindura ishusho igaragara ku rwibutso rwa MIBIRIZI kuko hari bamwe bashobora kuyibona bakongera bagahungabana.

Prof. Dusingizemungu yagize ati “Mwibaze namwe hano haje nk’umunyamahanga akabona uyu musirikare ari gukubita ubuhiri uyu mubyeyi uko yabyakira, niba yakumva ko ari umusirikare w’ Inkotanyi cyangwa umusirikare wakoraga Jenoside, byaba byiza ihinduwe kuko iteye ubwoba cyane.”

Prof. Dusingizemungu aganira na Makuruki.rw yashimangiye ko iyo shusho yakurwaho kuko abayihashyize bayihashyize batazi amateka y’iyo shusho bari bagiye kuhashyira n’icyo yerekana.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko niba bashaka ko iyi shusho ihaguma, ngo bashyiraho indi shusho igaragaza uko ingabo zahoze iri iza FPR Inkotanyi nazo zahagaritse ubwo bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

Agira ati “Kandi si MIBIRIZI gusa, hari ibimenyetso bidasobanuye neza uko Jenoside yakorwaga, hari ubwo ujya nko kwibuka ahantu ugasanga ku rwibutso rwaho handitseho ngo twamaganye ibyabaye ukibaza ibyo ari byo bikakuyobera kuko bitasobanuwe neza.”

Kayitare Clement uhagarariye abacitse ku icumu bakomoka I MIBIRIZI, aganira na MAKURUKI.RW yavuze ko nta rwego na rumwe rwari rwababwira nk’ ABANYAMIRIRIZI ko iriya shusho ibangamye kandi ko we iyo abonye iyo shusho igaragara I MIBIRIZI atabonamo umusirikare nkuko bivugwa na IBUKA.

Agira ati “Ahubwo mbona abantu biyambitse imbyambaro ya Gisirikare bigana Abasirikare, bashatse bahindura ariya mabara ya gisirikare, hashyirwaho uwambaye amashara n’iyindi myambaro yambagarwa n’abakoraga Jenoside igihe twicwaga. Twe ntabwo tubibona nk’umusirikare ahubwo iriya shusho itwibutsa abicanyi bahekuye MIBIRIZI.”

Uyu muyobozi yavuze ko ikibazo abacitse ku icumu bafite kugeza ubu atari iriya shusho igaragara I MIBIRIZI, ahubwo ko bagifite ibibazo by’amazu y’abarokotse Jenoside yatangiye kwangirika ndetse n’imibereho yabo muri rusange bakaba ari na byo ngo bifuzaho ubufasha.

Umuyobozi w’ Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, mu kiganiro cyihariye yahaye Makuruki.rw yavuze ko urwibutso rujya kubakwa hari inzira byanyuzemo ko n’ ishusho igaragara ku rwibutso rwa MIBIRIZI ijya gushyirwaho na bwo hari inzira byanyuzemo ngo ijyeho, bityo ko no kuyihindura byasaba izindi nzira.

Yagize ati “Rero icyo Perezida wa IBUKA yavuze twe tubifata nk’igitekerezo yatugejejeho kandi twaracyakiriye, ubwo inzira byanyuzemo hajya kubakwa iriya shusho ni yo bizacamo bareba indi yajyaho.”

Uyu muyobozi yavuze ko bazicarana n’abafite imiryango ishyinguye muri ruriya rwibutso, IBUKA, CNLG ndetse n’Akarere muri rusange kugira ngo barebe icyakorwa.

Urwibutso rwa Jenoside rwa MIBIRIZI ruruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside irenga ibihumbi 12. Akarere ka Rusizi kandi kubatsemo inzitso 13 za Jenoside.

Jean Paul Nkundineza

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo