Ruhango: Hashyinguwe imibiri irenga ibihumbi 20 mu rwibutso rushya rw’akarere

Kuri iki cyumweru tariki 19 Kamena 2016, mu Karere ka Ruhango, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22 hanashyingurwa imibiri irenga ibihumbi 20.000 mu rwibutso rushya rw’akarere ka Ruhango.

Iki gikorwa cyabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka ndetse hanatangirwa ubuhamya bwa bamwe mu barokokeye muri aka Karere.

Mu buhamya bwatanzwe na Murangira Jean Bosco yatangiye yerekana itotezwa bakorerwaga na mbere yuko Jenoside iba ndetse anavuga inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo, aho ngo abahigwagwa mbere yo kwicwa babanje gukorerwa iyica rubozo aho babaga bafungiwe kuri Komine.

Murangira yashimiye ingabo zahoze ari iza RPA zabashije kurokora abicwaga mu gihugu hose by’umwihariko abahigwaga bo mu karere ka Ruhango.

Rutayisire Jean Rurinda wavuze mu izina ry’imiryango ifite abashyinguwe muri uru rwibutso rushya, yashimiye abaje kubatabara anasaba abayobozi batandukanye gukorera ubuvugizi abacitse ku icumu bafite amazu yatangiye kwangirika kuburyo bugaragara.

Visi Perezida wa Ibuka Nkuranga Egide, yatangiye ashimira bamwe mu batarahigwaga bagize ubutwari bwo guhisha abahigwaga.

Uyu muyobozi yagaye cyane abantu bataramenyekana bakoze igikorwa kigayitse cyo kugerageza gucukura imva ishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside mu karere ka Nyamagabe.

Uyu muyobozi kandi yasabye abayobozi batandukanye gukorera ubuvugizi abacitse kw’icumu kugira ngo babone aho baba kugira ngo babashajishe neza.

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo Munyantwari Alphonse yijeje abacitse ku icumu ko umutekano wabo bagiye gukomeza kuwitaho no kuwurinda.

Yanavuze kandi ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka ngo bazareba uko basana amazu y’abacitse ku icumu bafatanyije n’izindi nzego.

Imibiri y’abazize Jenoside igera ku bihumbi 20.000 yashyinguwe muri uru rwibutso, ni imibiri yari ishyinguwe mu buryo butayihesha agaciro mu bice binyuranye bigize Akarere ka Ruhango birimo Kigoma, Tambwe, Ntongwe, Mukingi, na Masango.

Iyi mibiri kandi ni yo ya mbere ishyinguwe mu rwibutso rushya rw’Akarere ka Ruhango rushobora kwakira imibiri irenga ibihumbi 50.000.

Akarere ka Ruhango gafite inzibutso zigera ku 9, urwibutso ruri kurwego rw’Akarere rukaba rwari urwa Kinazi rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 60.000.


Imibiri yashyinguwe yasabiwe umugisha mbere yo gushyingurwa mu cyubahiro


Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango


Mushiki wa Perezida Kagame na we yari yitabiriye umuhango wo kwibuka muri Ruhango


Gen Fred Ibingira ashyira indabo aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi


Dr Bizimana Jean Damascene, umunyamabanga nshwingwabikorwa wa CNLG ashyira indabo ku mva

Jean Paul Nkundineza

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo