E. S wa CNLG yatunze agatoki amategeko atiza umurindi ingengabitekerezo ya Jenoside

2

Dr. Bizimana Jean Damascene, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG).Photo /Makuruki.rw)

Mu kiganiro Dr. Bizimana Jean Damascene, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yatanze ubwo inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yibukaga ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi, yagarutse kuri amwe mu mategeko akoreshwa mu Rwanda ashobora gutiza umurindi ishyirwamubikorwa ry’ingengabitekerezo ya Jenoside asaba ko yavugururwa andi agakurwaho.

Ibi byagarutsweho na Dr. Bizimana Jean Damascene mu kiganiro yatanze tariki 10 Kamena 2016, ubwo abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda bibukaga abazize Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22.

Rimwe mu mategeko yagarutsweho na Dr.Bizimana ni ingingo ya 76 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda yemerera abacamanza impamvu nyoroshyacyaha zituma umuntu agabanyirizwa ibihano iyo yakoze icyaha.

Iyi ngingo, Dr.Bizimana yavuze ko ishobora gutiza umurindi ishyirwamubikorwa ry’ingengabiterezo ya Jenoside kuko ngo kuri ubu hari abo usanga bahamwa n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside bagahanwa ibihano biri munsi y’ibiteganywa n’itegeko hagendewe ku mpamvu nyoroshyacyaha.

Yagize ati:" Itegeko rigenga ingengabiterezo ya Jenoside rivuga ko uwagaragaweho n’iki cyaha ahanishwa hejuru y’imyaka 5 kugeza ku 9 n’ihazabu y’amafanga ari hagati ya 100,000Frw kugeza kuri 1,000,000Frw....ariko dufite ingero z’abantu bahamwa n’iki cyaha bagahabwa igihano cy’umwaka umwe cyangwa amezi atandatu..iryo kosa rituruka ku ngingo ya 76 yemerera abacamanza impamvu nyoroshyacyaha"

Aha Dr. Bizimana avuga ko icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gikomeye ndetse akavuga ko kidakwiye kugira impamvu nyoroshyacyaha akavuga ko igihe habayeho iyo mpamvu nyoroshyacyaha byibuza uwakoze icyaha yahanwa imyaka mike ariko iteganywa n’itegeko.

Ikindi Dr.Bizimana yasabye inteko ishinga amategeko ni ukuvugurura amategeko akeneye kujyana n’igihe cyane cyane igisobanuro cy’itegeko rihana ingengabiterezo ya Jenoside ryo muri 2013.

Igisobanuro cy’iri tegeko cyerekana ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari "igikorwa gikozwe ku bushake kibereye mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho, cyangwa ku bundi buyo ubwo ari bwo bwose cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko, ku idini, ku ibara ry’uruhu, cyangwa ubwenegihigu"

Iki gisobanuro Dr. Bizimana yakigaragajeho imbogamizi ku ijambo mu ruhame kuko ngo hari ubwo icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gikorerwa mu bwihisho nk’aho umuntu yihererana undi akamubwira amagambo akomeretsa kandi akabivuga nta wundi muntu uhari.

Aha Dr. Bizimana yagize ati: "iri jambo mu ruhame iyo bigeze mu bikorwa biragorana kwerekana uruhame icyo ari cyo, kuko akenshi iki cyaha gikorerwa uwacitse ku icumu, kandi ushaka kumubwira amagambo mabi aramwihererana kugirango amusesereze kandi ugasanga uruhame ntirubonetse, aha rero rwose na ho hakwiye kuvugururwa iki kintu cyitwa uruhame kikavaho"

Irindi tegeko Dr. Bizimana yagarutseho ni itegeko ngenga rikuraho inkiko gacaca ryo muri 2012.

Agaruka kuri iri tegeko, Dr. Bizimana yavuze ko abantu bitwaza ko bemerewe gusubirishamo imanza zaciwe n’urukiko Gacaca maze bagahoza inkiko mu manza zamaze gucibwa n’inkiko Gacaca bagamije kwikuraho ibyaha bahamijwe n’urukiko Gacaca.

Iri tegeko ngo ryatumye muri 2013 abantu 814 basaba gusubirishamo imanza, muri 2014 bisabwa n’abantu 702, naho muri 2015 abagera ku 1,197 na bo basabye ko imanza zabo zisubirwamo mu gihe mu mezi atanu ya 2016 abantu 787 bamaze kwandika basaba ko imanza zabo zisubirwamo.

Ibi ngo akenshi bikorwa n’abantu bahamijwe ibyaha by’ubwicanyi muri Jenoside yakorewe abatutsi banakatiwe ibihano biremereye maze bamara kubona ko ababashinje ibyo byaha batakiriho bagasubirishamo imanza nkuko Dr. Bizimana yabigarutseho.

Yagize ati: "iyo usesenguye abandika, abenshi ni abantu bafite ibihano biri hagati y’imyaka 30 n’igihano cya burundu na burundu y’umwihariko, ugasanga bikomeje gutya intabwe y’ubumwe n’ubwiyunge abanyarwanda bamaze kugeraho yaba irimo irateshwa agaciro,.. "

Yakomeje agira ati: "Nanone kandi, ababikora bitwaza impamvu nyinshi, hari igihe bareba bagasanga abari baratanze ubuhamya bose barapfuye, agasanga inkiko nizihamagaza ba batangabuhamya ntibazaboneka, ibimenyetso bikabura. Ibi rero ni imwe mu mpamvu zitera ihungabana mu bacitse ku icumu kuko basubizwa mu mateka y’ibibazo inkiko Gacaca zakemuye burundu"

Ibi ni byo byatumye Dr. Bizimana Jean Damascene asaba abagize inteko ishinga amategeko mu bubasha bafite, gusuzuma aya mategeko n’andi ashobora gutiza umurindi ishyirwamubikorwa ry’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kugenzura ishyirwamubikorwa ry’amategeko ahana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

U Rwanda ruri mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22, aho kuri ubu ingengabitekerezo ya Jenoside ari kimwe mu byo Leta y’u Rwanda yiyemeje kurandura mu banyarwanda mu rwego rwo gukomeza gushimangira ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda no gukumira ko Jenoside yazongera kubaho ukundi mu Rwanda n’ahandi ku Isi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo