“Nta mu Sheikh wakatiwe kubera Jenoside, nta muntu wiciwe mu musigiti” Sheikh Sindayigaya

10

Mu gihe bamwe mu bari abayobozi b’amadini atandukanye bijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse ubu bakaba bafungiye icyaha cya Jenoside na zimwe mu nsengero ziciwemo abatutsi zikaba zarahindutse inzibutso za Jenoside, umuyobozi w’ abayisilamu mu mujyi wa Kigali yashimye uburyo abayisilamu bitwaye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 asaba abiga mu ishuri ry’ aba sheikh kugera ikirenge mu cya bakuru babo.

Ubwo kuri uyu 16 Kamena 2016 ishuri ry’ abitegura kuzaba abasheikh (Institute Islamic Al Hidayat) ryibukaga ku nshuro ya 6 abari abarezi n’abanyeshuri baryo bazize Jenoside, umuyobozi wa Islam mu mujyi wa Kigali Sheikh Sindayigaya Musa mu izina ry’ umuyobozi w’idini ya Islam mu Rwanda, yavuze ko nta musheikh wakatiwe kubera Jenoside ndetse ko nta n’umuntu wiciwe mu musigiti ahubwo ko abayisilamu batabaye ku bwinshi ubwoko bwahigwaga.

Sheikh Musa yagize ati: “ Kugeza ubu nta musheikh n’umwe urakatirwa kubera kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, nta n’umuntu n’umwe wigeze wicirwa mu musigiti ahubwo harokokeye benshi.”

Uyu muyobozi avuga ko kuba iri dini ritarijanditse muri Jenoside cyane ribikesha inyigisho nziza bahabwa. Yasabye abiga muri iri shuri kwigira kuri bakuru babo.

Umuyobozi w’ iri shuri Institute Islamic Al hidayat, Sheikh Nshimiyimana Radjab, yavuze ko mu myaka 42 iri shuri rimaze rishinzwe nta munyeshuri cyangwa umurezi uragaragarwaho n’ ingengabitekerezo ya Jenoside, bityo ko mu rwego rwo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside abanyeshuri baba maso.

Yagize ati: “Abana tubashishikariza ko uwo bumvanye ingengabitekerezo ya Jenoside bamushyikiriza inzego z’ umutekano. Ikindi mu nyigisho tubaha tubigisha ubumwe n’urukundo.”

Munyembabazi Jean Paul Yahya, umwe mu banyeshuri biga muri iri shuri nk’ umusheikh w’ ahazaza , avuga ko yiteguye gutanga umusanzu we mu kwirinda ko amahano yagwiriye u Rwanda yakongera kubaho ukundi.

Yagize ati: “Muri iri shuri dusohokamo turi abasheikh, misiyo yanjye izaba ari ukwigisha ubumwe bw’ abanyarwanda kugira ngo umunyarwanda yiyumvemo mugenzi we, ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”

Ishuri institute Islamic Al Hidayat ryashinzwe mu 1974. Mu gihe cya Jenoside ryatakaje abantu bagera kuri 11 barimo abanyeshuri 9 n’ abarimu 2. Magingo aya iri shuri rifite abanyeshuri 317 bitegura kuvamo abasheikh.


Abokobwa biga mu ishuri ry’ abayobozi b’ idini ya Isamu biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside


Umuyobozi w’ institute islamic Al Hidayat Nshimiyimana Radjab

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 10

  1. barishe rwose ntibakigire abera kko bafite numubare mwinshi nuko batakoze ibarur ngo bareb kub batarajyag mumusigiti nuko nubundi urusengero rwabo rudapfa kujyamwo nuwariwe wese kd ruhor rufunze kd wasang barababujije kwinjiramo .muharanire ko bitazongra kko twahigiy byinshi twabz abacu p

  2. Kwigira abere sibyo bibagira beza, ivuge wowe ko ntabyo wagiyemo, utubwire n’abo wagize uruhare mu kurokoka kwabo, wivugira abandi. Hari ubwicanyi bwinshi bwabereye mu mitima y abantu butagaragara, abagiye mu bitero bagatiza abicanyi umurindi, abararaga kuri za bariyeri babyitirira kurara amarondo, n ibindi. Numbwira ko ibyo nta muyisiramu wabigiyemo, ubwo urambwira ko ntawe ufunze uraza no kumbwira ko Munyakazi Yousufu, wamaze abantu Cyangugu na Kibuye ari umwere cyangwa ko atari umusiramu. Niba ukoze nabi bituma yamburwa ubusiramu nkuko muvuze ko Ngeze atari umusiramu, ubwo tuvuge ko nta n umukristo nyawe waba yarishe kuko ibyo bimwambura ubukristo? Ntimugashake kwishyira heza mushakira abayoboke kunzirakarengane zatikiriye muri jenoside, mwigishe imyemerere yanyu naho kiriya gihe si idini cyangwa se ikindi icyo aricyo cyose cyabujije abayoboke bacyo kutijandika muri jenoside ahubwo umutima w’umuntu ku giti cye. Abasiramu baricanye, abagatorika nuko, abaporoso n andi madini abashamikiyeho nuko, abayehova, abadive, yewe n amadini yaratarabaho ubu wayasangamo abicanyi kandi bateruye ngo bihane icyo cyaha. Kuvuga ko wera sibyo bikugira uwera. I Butare hahoze umuntu wari ufite uburwayi bwo mu mutwe, ariko akanyuzamo akivugira ijambo ry Imana, umukobwa mwiza wigaga muri Kaminuza aramubaza ati ko uba uvuga ijambo ry Imana usa utyo, undi nawe aramusubiza ngo mba ngira mbereke uko imitima yanyu yanduye, ati uko nsa inyuma niko umutima wawe usa, naho uko ucyeye inyuma niko umutima wanjye ukeye. Abumva murumve.

  3. Uku ni u gushaka kwigira abere kuko wenda hishe bacye bijyanye nuko nubundi mwari bacye ariko ingero turazifite Hassan, Youssuf shitani, Wa conseiller wa Biryogo etc kdi si hano mu Rda nahandi mukora amabi menshi gusa burigihe ntimubura ubusobanuro mwishyira heza. Kugeza ubu Islam niryo dini bamwe mubayoboke bica abantu bakabyimba.

  4. None se wa kwa Kadhafi ntabahaguye

    Abari bahahungiye se ntibaje bakahabasohora bamaze kwica Heri

    Wa munya Cyangugu wamaze abantu se ntiyariwe?

    Ahubwo wenda ni bacye bishe ariko barahari

  5. None se wa kwa Kadhafi ntabahaguye

    Abari bahahungiye se ntibaje bakahabasohora bamaze kwica Heri

    Wa munya Cyangugu wamaze abantu se ntiyariwe?

    Ahubwo wenda ni bacye bishe ariko barahari

  6. Barabashubije sha umvako mwirirwa musebya abasilam. Pastor Rutayisire yumvireho, ikindi nemerako Kiliziya ikwiye gusaba Andi madini imbabazi,noneho amadini akabona kuzasaba imbabazi yose muri rusange.

  7. Hassan ngeze ntabwo yari umu Islam muricyo igihe nabi kuvuga ntibaribo, ntamu Islam wa nyawe muricyo igihe wijanditse muraho nabi, uzabaze neza.

  8. hhhh murasetsa koko,imiryango yanjye yamazwe nabisiramu none ngo ntibijanditse mubyaha?????

  9. Andika Igitekerezo Hanonone se uwitwaga sheihe KARIBUHUNDE Shabani watangaga ikiganiro cya Islam kuri radio.ibye ubishake uzagire icyo ubivugaho

Tanga Igitekerezo