Bwa mbere, ishuri rya Remera Catholique II ryibutse abanyeshuri n’abarezi baryo bazize Jenoside

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Kamena 2016, ku nshuro ya mbere ikigo cy’ishuri ribanza cya Remera Catholique II kibutse abari abanyeshuri ndetse n’abarimu bacyo bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bikaba byari mu rwego rwo gufasha abana baryigamo gukura bazi icyo Jenoside yakorewe abatutsi icyo ari cyo ndetse no kubafasha gukura bazi kurwanya ingengabitekerezo yayo.

Mu bantu batandukanye bari bitabiriye uyu muhango, bagiye bagaruka ku kuba igihe Jenoside yabaga abarezi bishe abo bagomba kurera ibintu bikwiye kurwanywa ntibizongere ukundi mu Rwanda.

Intumwa ya Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside Faustin Mafeza, mu kiganiro yagejeje ku bari aho by’umwihariko abana, yabasobanuriye uburyo abakoroni ari bo ntandaro ya Jenoside kuko baje bagashyira abanyarwanda mu moko atandukanye adafite aho ahuriye n’ukuri.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu ku nshuro ya 22 ariko bikaba ku nshuro ya mbere mu ishuri rya Remera Catholique baremeye uwacitse ku icumu bamuha amafaranga yo kwishyura inzu ndetse banamuha ibiribwa.

Yakomeje avuga ko aba bakoroni ibyo bashingiragaho bashyira abantu mu moko byari bihabanye n’ukuri kuko n’abavukanaga babashyiraga mu moko atandukanye aho yahise atanga urugero rw’abantu babaga bavukana umwe ari umworozi undi ari umuhinzi, ariko abakoroni bo bagakora ibishoboka byose bakabashwanisha uw’u mworozi akaba umututsi undi akaba umuhutu bagatandukana ubwo.

Umuyobozi w’iri shuri Odette Mujawamariya, yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abana gukura bazi icyo Jenoside ari cyo no kugira ngo bakure bayirwanya kugira ngo itazongera kubaho ukundi.

Yagize ati”Twabikoze mu rwego rwo gufasha abana kugira ngo bakure bazi Jenoside yakorewe abatutsi icyo ari cyo bakure bazi kuyirwanya ndetse banarwanye ingengabitekerezo yayo.”

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari umuyobozi wa polisi mu murenge wa Remera IP Gaspard Gahamanyi, yabwiye abari aho ko n’ubwo Jenoside yabaye badakwiye guheranwa n’agahinda ko ahubwo bagomba guharanira kubaho biteza imbere ndetse anasaba kwiteza imbere bahereye mu masomo bahabwa buri munsi kuburyo bikazabafasha kubaka igihugu cyabo.

Yagize ati”Jenoside yarabaye abari bafite icyo bagamije bashakaga kurimbura icyo bitaga ubwoko bw’abatutsi, turibuka kugira ngo tubyibuke kandi tubirwanye bitazasubira ukundi, ariko ntago tugomba guheranwa n’agahinda tugomba guharanira kwiteza imbere, abana namwe mugomba kwiteza imbere mwiga bikazabafasha no guteza imbere igihugu cyanyu.”

Biteganyijwe ko iki gikorwa cyo kwibuka mu ishuri ribanza rya Remera Catholique II kizajya kiba ngaruka mwaka ndetse hakazashyirwaho n’itariki idahinduka yo kwibuka ku rwego rw’iki kigo.


Abana bavuze umuvugo


Hacanywe n’urumuri rw’icyizere


Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye uyu muhango


Baremeye umwe mu bacitse ku icumu(uri hagati)


Umuyobozi w’ishuri rya Remera Catholique na banwe mu banyeshuri bahize

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo