Ku nshuro ya 10 Dukundane Family yibutse abatikiriye mu mazi muri Jenoside

Umuryango Dukundane Family ugizwe n’urubyiruko rwarokotse Jenoside bize muri Saint Andre Nyamirambo bibutse abatutsi bajugunywe mu mazi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, igikorwa cyabereye ku kiyaga cya Muhazi mu Karere ka Gasabo.

Inkengero z’iki kiyaga ziherereye mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo mu Kagari ka Cyatwa, ziri mu zakiriye abatutsi benshi baroshywe muri iki kigaya mu gihe cya Jenoside nk’uko abaharokokeye babitanzemo ubuhamya.

Uwababyeyi Josephine umwe mu baharokokeye, mu buhamya yatanze yagaragaje ko iki kiyaga cyorohereje abakoraga Jenoside. Yavuze ko we ubwe n’umuryango we n’abari abaturanyi bajyanywe kuri iki kiyaga ngo birohemo babisabwe n’abicanyi kuko ngo bababwiraga ko bananiwe gutema bityo ko bo bajya mu kiyaga bakirohamo bagapfa batabaruhije.

Uwababyeyi avuga ko babashoreye babagezayo batangira kubashinyagurira abagore n’abakobwa bagasambanywa barangiza bagahita babaroha muri Muhazi, gusa we ngo ku bw’amahirwe yaje kurokoka nyuma yo kujabukira ku nkombe abicanyi ntibamubona.

Shimirwa Robert, umuhuzabikorwa wa Dukundane Family, mu ijambo rye yavuze ko Muhazi iri mu biyaga byagaburiwe Abatutsi benshi ari na yo mpamvu baje kwifatanya n’abaturage baho kubibuka nk’uko biyemeje kujya bibuka abantu bose bishwe bakajugunywa mu mazi kuko nta zindi mva bafite.


Shimirwa Robert umuhuzabikorwa wa Dukundane Family

Uyu muhuzabikorwa ariko yongeye gusaba ko abantu bishwe bajugunywe mu mazi bashyirirwaho urwibutso rwihariye mu rwego rwo kubaha agaciro kandi hagakorwa amazina y’abantu bose bajugunywe mu mazi kugira ngo bajye bibukwa bazwi.

Prof. Dusingizemungu Jean Pierre umuyobozi wa IBUKA, yashimye cyane iki gikorwa Dukundane Family yiyemeje ndetse anashimangira ko ari kimwe mu miti izafasha u Rwanda gukomeza gutera imbere.

Agira ati:”Ibi bikorwa mureba ni byo birmo umuti w’iki gihugu cyacu, ibi bikorwa bya Dukundane n’ibindi nka byo ni byo birimo umuti wo kubaka igihugu cyacu. Ibikomere by’amateka yacu tuzabikizwa n’ibi bikorwa. Bariya bana bari kurira amarira bazayahozwa n’ibi bikorwa.”


Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Perezida wa IBUKA

Kazayire Judith umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, wari waje kwifatanya na Dukundane Family mu bikorwa byo kwibuka, yavuze ko kuba uyu muryango ukora ibi bikorwa bigaragaza ko imbuto igihugu cyabibye ziri gukura.

Ati:”Ibi ngibi bitugaragariza ko imbuto Ubuyobozi bwacu bubiba zafashe zigakura, benshi muri mwe mukora ibi bikorwa mu gihe cya Jenoside mwari abana cyangwa se bamwe mutaranavuka, ibi rero bitanga icyizere ko u Rwanda rutazongera kujya mu bihe bibi.”

Dukundane Family ni umuryango w’urubyiruko rwacitse ku icumu rya Jenoside rwize ndetse n’urukiga mu ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Andereya (saint Andre). Rwatangiye kwiyemeza kujya rwibuka abantu bajugunywe mu mazi mu mwa wa 2007, uyu munsi bakaba babikoze ku nshuro ya 10.


Bashyize indabo mu mazi nk’ikimenyetso cyo kunamira abayajugunywemo.

Kuri iki kiyaga cya Muhazi bibukiye, hamaze kubarurwa abantu 72 bajugunywemo hakaba hagishakishwa abandi.

Kugeza ubu mu gihugu hose amazina yamaze kumenyekana ko yatikiriye mu mazi ni abantu basaga 700. Uyu muryango ukaba usaba ubufasha ngo hakomeze gushakishwa n’abandi baba barajugunywe mu mazi mu gihe cya Jenoside kugira ngo na bo bongerwe ku rutonde.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo