Kwamamaza

KWIBUKA 22

Karongi: Mu Bisesero hibutswe abazize Jenoside hanashyingurwa imibiri irenga 90

Yanditswe

kuya

Karongi: Mu Bisesero hibutswe abazize Jenoside hanashyingurwa imibiri irenga 90

Mu mirenge ya Twumba na Rwankuba hazwi cyane nko mu BISESERO, kuri uyu wa mbere tariki 27 Kamena 2016, hibutwe abatutsi bishwe muri Jenoside hanashyingurwa imibiri isaga 91 yabonetse mu mirenge itandukanye igize akarere ka Karongi.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n’ijoro rwo Kwibuka ahatanzwe ubuhamya butandukanye bw’inzira y’umusaraba baciyemo mu gihe cya Jenoside.

Mubuhamya bwatanzwe na Havugimana Innocent yagarutse cyane ku itariki ya 13.05.1994, itariki ABASESERO bose bahurizaho ku kuba ari bwo bagabweho ibitero bikomeye byari bivuye mu gihugu hose.

Yavuze ukuntu batereranywe n’ingabo z’Abafaransa kandi bari baziringiyeho ubufasha, aho zaje kubasiga mu menyo y’abicanyi baje kubamarira ku icumu.

Ntaganira Jean Damascene wavuze mu izina ry’abafite ababo bashyinguye aho ngaho, yashimiye abaje kubatabara bose anavuga ko ubu bumva baruhutse bitewe n’uko ngo ubu bazajya baza kwibuka bazi aho abavandimwe babo bashyinguye.

Ruzindaza Jean wari uhagarariye C.N.L.G muri uyu muhango, yavuze ko nka CNLG ngo bifuza ko abantu bashyingurwa mu inzibutso kubera impamvu nyinshi cyane.

Hon. Senateri Mukankusi Perrine wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yihanganishije imiryango y’abashyinguye mu Bisesero, ariko agaya abantu bataza kwibuka bakabiharira Abana.

Agira ati “abantu bari hano abenshi n’abavuye I Kigali, abandi ni abana, kandi iyi mirenge 2 iri hano ntabwo iri hasi y’ibihumbi 300. Aba bataza kwibuka ndakeka ko badaha aba bana amakuru ahagije ajyanye neza na Jenoside yabereye aha mu BISESERO. Nubwo aba bataza ntabwo kwibuka twabireka kuko kwibuka ni ngombwa.”

Yakomeje avuga ko abasaza bagizwe inshike na Jenoside bazakorerwa ubuvugizi kugira ngo barebe uko babashajisha neza.

Akarere ka Karongi gafite Inzibutso 15, urwibutso rwa Bisesero rukaba rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 50.

Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 22, akarere ka Karongi kagaragayemo ingengabitekerezo ya Jenoside 16 mu mirenge 13 igize ako Karere.


Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero


Hashyinguwe imibiri 91


Abayobozi banyuranye bashyize indabo ku rwibutso


Senateri Perrine Mukankusi yasabye abaturage bo muri aka karere kujya bitabira ibikorwa byo kwibuka

Jean Paul Nkundineza

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

  • Vincent Kayigema Yanditse:

    Jean Paul wakoze kudusangiza aya makuru. Tuzahora tubibuka iteka. Ikivi cyanyu tuzacyusa.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza