Kwamamaza

KWIBUKA 22

Ishuri rya APADE ryibutse abari abarezi n’abanyeshuri baryo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ishuri rya  APADE ryibutse abari abarezi n’abanyeshuri baryo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

Kuri uyu wa kane tariki 16 Kamena 2016, abayobozi n’abanyeshuri b’ishuri rya APADE bibutse abari abarezi n’abanyeshuri baryo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko iki gikorwa kibabera umwanya mwiza wo kwereka abanyeshuri ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyatangijwe n’urugendo rwakozwe n’abanyeshuri ndetse n’abatumirwa bari baje kwifatanya n’ikigo cya APADE muri uyu muhango wo kwibuka.

Abanyeshuri bacitse ku icumu bibumbiye mu muryango w’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside(AERG), babwiye Makuruki.rw ko iki gikorwa kibasubiza icyizere cyo gukomeza kubaho ndetse no kubera urugero amahanga.

Nshimyumukiza Emile uhagarariye abandi muri AERG y’iri shuri yagize ati:”Iki gikorwa kiratwubaka kidusubiza icyizere cyo kubaho ntituzatererane ababyeyi bacu kandi tukanereka amahanga ko igihugu cyacu cyahindutse, abantu bose barangana kuko ubu twese turi umwe bigatuma tubera amahanga urugero.”

Gatoya David, umuyobozi w’iki kigo yashimangiye ko iki gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside gifasha abana bakiri bato kumenya ukuri kw’ibyabaye muri Jenoside.

Ati:”Ibi bidufasha kuzirikana ibyabaye kugira ngo bitazongera, ibyabaye byarabaye ariko abasigaye tugomba gusigasira igihugu cyacu. Abakoze Jenoside n’ubu baracyayikora hariya hanze y’u Rwanda, muzi ibyo birirwa bavuga iyo rero abana babisomye bashobora kugwa mu bishuko, n’iyo mpamvu duhozaho tukabigisha bagakura bakundana byose bica mu kwibuka ibyabaye tukabereka ukuri kuko hari n’ababa bafite ababyeyi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubwo nta bo tuzi ariko nanone byashoboka ko bahari.”

Iki kigo cyatangiye mu mwaka wa 1987 gitangirana n’amashuri abanza gusa nyuma mu mwaka wa 1991 kiza gutangiza n’amashuri yisumbuye.

Ubuyobozi bwemeza ko bumaze kumenya abantu 10 bapfuye muri Jenoside babarizwaga mu kigo cyabo nk’abakozi cyangwa abanyeshuri.

APADE ni ishuri ry’ababyeyi b’Abadivantisite b’umunsi wa karindwi, rikaba rifite abanyeshuri basaga igihumbi na Magana ane(1,400) barimo abiga mu ishuri ry’inshuke, abanza ndetse n’ayisumbuye.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza