Bwa mbere ishuri Remera Catholique II rizibuka abari abarimu n’abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe abatutsi

Ku nshuro ya mbere abanyeshuri biga n’abize mu ishuri ribanza rya Remera Catholique II bagiye kwibuka bagenzi babo n’abarimu bigishije muri iri shuri bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Uyu muhango uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Kamena 2016 guhera isaa tatu za mugitondo. Muri uyu muhango hateganyijwe igitambo cya misa yo gusabira ba nyakwigendera n’umuhango wo kwibuka nyir’izina, byose bizabera muri iki kigo giherereye mu murenge wa Remera, mu kagari ka Rukiri II hafi yo kwa Rwahama.

Uyu muhango wo kwibuka abanyeshuri n’abarezi bo muri iri shuri bazize Jenoside yakorewe abatutsi wateguwe n’ubuyobozi bw’iri shuri ku bufatanye n’abanyeshuri bahize mu myaka itandukanye,

Ubuyobozi bw’ishuri Remera Catholique II bukaba buhamagarira buri wese wize n’abanyuze muri iri shuri bose kuzaza kwifatanya na bo muri uyu muhango wo kwibuka abanyeshuri n’abarezi babo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo