Ishuri rya IFAK rigiye kwibuka abari abarezi n’abanyeshuri baryo bazize Jenoside yakorewe abatutsi

Ubuyobozi bw’ishuri rya IFAK Kimihurura bufatanyije na AERG-Mpore IFAK, bateguye igikorwa cyo kwibuka abari abanyeshuri n’abarezi ba koleji Notre Dame ndetse na IFAK bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Umuyobozi w’iri shuri Padiri Innocent Gatete avuga ko ubuyobozi bw’iri shuri butumira ababyeyi n’inshuti mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ku nshuro ya 22 by’umwihariko abari abanyeshuri n’abarezi ba Koleji Notre Dame na IFAK bazize uko baremwe.

Biteganyijwe ko uyu muhango uzaba ku wa gatandatu tariki 11 Kamena 2016 i saa mbiri n’igice za mugitondo, ku cyicaro cy’ishuri rya IFAK Kimihurura.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo