G S Kabuga Catholique bibutse abari abakozi n’abanyeshuri babo bishwe muri Jenoside

ishuri ryisumbuye Kabuga ‘G.S Kabuga Catholique’ kuri uyu wa 17 Kamena bifatanyije n’inshuti kwibuka abari abakozi ndetse n’abanyeshuri babo bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abanyeshuri b’iri shuri basobanuriwe ububi bwa jenoside n’uko bayirinda

Iki cyumweru cyaranzwe no gukora ibikorwa binyuranye byo kwibuka aho abayobozi bamwe na bamwe batanze ibiganiro , Dr Emmy Cyabukombe yatanze ikiganiro cy’amateka yereka u rubyiruko rwiga muri iri shuri uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Kwibuka nyiri zina byabaye kuri uyu wa gatanu aho nyuma ya misa abatanze ibiganiro bashimangiraga ko muri iki gikorwa urubyiruko rugomba kumenya ko ingengabitekerezo ya jenoside ndetse na jenoside ubwayo ari mbi dore ko abenshi yanabaye ari abana cyangwa bataranavuka.

Fred umuhuzabikorwa wa AERG mu rwunge rw’amashuri rwa Kabuga yasabye urubyiruko gusenyera umugozi umwe bagaharanira ko bitazongera kubaho ukundi.

Yagize ati”Ndasaba urubyiruko bagenzi banjye ko twafatanya tugaharanira ko ibyabaye bitakongera kubaho tukubaka u Rwanda ruzira amacakubiri kandi rufite amahoro.”

Umutoni Jacques umwe mu banyeshuri barererwa muri iri shuri avuga ko kuba urubyiruko arirwo rwagize imbaraga nyinshi mu gusenya igihugu ari na rwo rugomba gushyiramo imbaraga mu kucyubaka birinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu ijambo rye umuyobozi w’urwunge rwa mashuri rwa Kabuga Catholique yavuze ko nk’abarezi bagomba kwigishi abana babo ubukana Jenoside yakoranywe bagakura nabo bazi ko ari mbi kandi ko bo ubwabo bagomba kuyirwanya.
Ati”ubutumwa dufite kuri uyu munsi ni uko twakomeza kwigisha abana bacu cyane cyane abakiri bato ko Jenoside ari mbi ari ubwicanyi ndengakamere ko bo ubwabo bagomba kuyirwanya.”

Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22 mu rwunge rwa Mashuri rwa Kabuga Catholique ntago ari ubwa mbere bibaye ahubwo ni igikorwa gitegurwa buri mwaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo