Dukundane Family izibuka ku nshuro ya 10 abishwe bajugunywe mu mazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku itariki ya 18 Kamena 2016, Umuryango Dukundane Family uzibuka ku nshuro ya cumi abishwe bajugunywe mu mazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhango uzabera mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga, ku nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi, hamwe mu haroshywe Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango uzatangizwa n’urugendo rwo kwibuka ruzahera mu Bimana rugasorezwa ku nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi ahazakomereza gahunda z’uwo munsi.

Kuva mu mwaka wa 2007, Umuryango Dukundane Family wibuka abishwe bajugunywe mu migezi, inzuzi, ibiyaga n’inkengero zabyo, bakaba batarabonetse ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Bamwe mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu cyubahiro ariko abajugunywe mu mazi ntibigeze bashyingurwa, kuko imibiri yabo itabashije kuboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro iyi ikaba ari nayo mpamvu uyu muryango wahisemo kujya ubibuka muri mwaka mu nsanganyamatsiko iti “Twibuke tuzirikana ko amazi asanzwe atanga ubuzima, atazongera kubudutwara ukundi.”

Umuhuzabikorwa wa Dukundane Family, Shimirwa Robert avuga ko amazi yakoreshejwe nk’intwaro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kuburyo yabaye amarimbi ya benshi.

Yagize ati “Inzuzi, imigezi, ibiyaga n’inkengero byazo byakoreshejwe nk’intwaro yo kurimbura benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Twibukira ku mazi kuko abitse benshi tutabonye ngo tubashyingure mu cyubahiro. Twibukira ku mazi kuko yabaye irimbi ry’abacu. ”

Dukundane Family ivuga ko akamaro k’iki gikorwa ku muntu wiciwe abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bimuha kuruhuka k’umutima, kikanaha agaciro abe bishwe bajugunywe mu mazi.

Dukundane Family ni Umuryango w’Urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi rwahoze rwibumbiye mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside ishami rya Saint André (AERG Saint André). Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye muri Saint André, uru rubyiruko rwanze gutatanya ingufu n’urukundo rubaranga, bafata icyemezo cyo gushinga Dukundane Family muri 2007.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo