Kwamamaza

KWIBUKA 22

Abiga mu ishuri San Marco biyemeje guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Abiga mu ishuri San Marco biyemeje guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Kuri uyu wa 17 Kamena 2016 ishuri ribanza rya San Marco riri mu Murenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro ryibutse inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi, biba n’umwanya wo kwereka abana ukuri nyako kuri Jenoside.

Iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 cyabimburiwe no gusura urwibitso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho abanyeshuri basobanuriwe amateka y’u Rwanda kuva mbere y’abakoloni kugeza Jenoside ibaye n’intambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma y’imyaka 22 ishize Jenoside ibaye.

Umunyeshuri witwa Gasangwa Happy yabwiye Makuruki.rw ko yigiye byinshi muri uru rugendo ndetse ko ahavanye ingamba zo kwamagana uwo ari wese wazana ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Nabashije kubona ibintu bitandukanye bicishije abantu, ubundi nari nzi ko babicishije imihoro gusa. Ingamba mfite ni uko nzajya mfasha abandi bana kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside.”


Abanyeshuri ba San Marco mu rugendo rwo kwibuka

Nsegimana John uhagarariye ababyeyi barerera muri San Marco, yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari nk’uburozi abantu banyweye kandi bagomba kuruka, ariko nanone ngo ibyo bikaba bigomba guhera mu bana bakiyishyirwamo n’ababyeyi babo.

Umuyobozi w’ishuri San Marco Karuhimbi Valerie, yavuze ko hagunda nk’iyi yo kwibuka mu ishuri ryabo bizatuma abana bakura bunze ubumwe ndetse barwanya icyari cyo cyose cyagarura Jenoside.

Yagize ati “ Abana basuye urwibitso biboneye n’amaso ibyo twabigishije byose kuri Jenoside, ibyo rero tukagira ngo abana bakure barwanya ikibi, barwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo n’ubundi bugizi bwa nabi bwose.”

Umuyobozi wa Club Soroptimiste de Kigali yashinze iri shuri, Kayirangwa Marie Grace yasabye ababyeyi bose cyane cyane abagore bo bakunda kuba hafi y’abana, kurushaho kubaganiriza ndetse bakababwira amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu ishuri rya San Marco kibaye ku nshuro ya Kabiri.

Ishuri rya San Marco ryatangiye muri 2008 rikaba ryigisha guhera mu mashuri y’inshuke kugeza mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza ndetse bakaba bigisha n’imyuga y’ubudozi.


Abana basobanuriwe amateka ya Jenoside


Uhereye i bumoso uhagarariye ababyeyi, umunyeshuri, abayobozi b’ishuri bunamira abazize Jenoside ku rwibutso rwa Kigali.

IBITEKEREZO

  • Mwigisha Yanditse:

    San Marco oyeeeeee!mbakundira ko bagira inyota yo kumenya na bo bikabahiira bakarongoora andi mashuri yo muri Kicukiro mu gutsindisha.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza