Abarokotse Jenoside bo muri APADE bagabiye abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu

Abanyeshuri bagabiye inka abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu

Abanyeshuri bibumbiye mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside biga mu ishuri rya APADE (AERG APADE) bafatanyije n’ubuyobozi bw’ikigo cyabo bagabiye abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu baba I Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Kamena 2016, aho aba banyeshuri bavuga ko bagikoze kugira ngo biture izi ntwari bavuga ko zarokoye ubuzima bwabo.

Nshimyumukiza Emille uyobora umuryango uhuriyemo abanyeshuri barokotse Jenoside biga muri iri shuri (AERG), avuga ko kuba bararokotse bifite impamvu, kandi ko no muri iyo mpamvu harimo n’aba bamugaye baje kugabira.

Ati:”Kuba twararokotse hari impamvu yabiteye, icya mbere dushimira Imana, icya kabiri dushimira Inkotanyi zirimo namwe Imana yakoreyemo mukaza kudutabara. Twifuje rero kubabona tukabashimira ubu bwitange, iyo n’iyo mpamvu twabitekereje tubibwira ubuyobozi bw’ikigo bubyakira neza nk’igikorwa cy’ubutwari na bo baradushyigikira badutera ingabo mu bitugu.”


Nshimyumukiza Emille umuyobozi wa AERG ya APADE

Gatoyi David umuyobozi w’iri shuri na we yashimangiye ko kuba aba bagabo baritangiye igihugu ari yo mpamvu nyamukuru yatumye baza kubitura.

Ati:”Namwe mwaragendaga muri bazima nkatwe ariko kwanga akarengane ni byo byabahinduye gutya mwaremeye mwitangira igihugu, icyo kintu turakibubahira ari nayo mpamvu turi aha ngo n’aba bana babimenye kuko abenshi aya mateka yabaye bakiri bato.”


Gatoyi David umuyobozi umuyobozi wa APADE.

Uyu muyobozi yavuze ko bazanye abanyeshuri kugira ngo babereke izi ntwari zitangiye igihugu kuko bose byabaye bakiri bato ndetse abandi bakaba bari bataranavuka kandi agahamya ko abanyeshuri be bishimiye kubona abitangiye igihugu.


Abamugariye ku rugamba bishimiye gusurwa n’aba bana bakanabagabira.

Mu cyumweru gishize, ku wa kane iri shuri ryari ryibutse abari abakozi n’abanyeshuri baryo bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo