Kwamamaza

KWIBUKA 22

Abakozi n’abayobozi ba AERG baboneye I Murambi uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Abakozi n’abayobozi ba AERG baboneye I Murambi uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abayobozi n’abakozi b’umuryango AERG mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi

Abayobozi n’abakozi b’umuryango w’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, ruherereye i Nyamagabe, bavuga ko babonye ibimenyetso bigaragaza ubugome Jenoside yakoranywe ndetse n’uruhare rutaziguye rwa Leta y’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Bakigera i Murambi, basobanuriwe ubukana bw’ ubwicanyi bwabereye muri aka gace ,babwiwe ko tariki ya 21 Mata 1994 abatutsi basaga ibihumbi 50 (50.000) bari batuye ku dusozi dukikije aka gace bose bakusanyirijwe mu ishuri ryari riri kuhubakwa bakicwa.

Umuhuzabikorwa wa AERG Mirindi Jean De Dieu yavuze ko baje i Murambi mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zihashyinguye ariko ngo banaboneyeho kubona ibimenyetso by’ubwiocanyi bwahabereye ndetse n’uruhare rw’Ubufaransa muri ubwo bwicanyi.

Mirindi yagize ati : «twasuye urwibutso rwa Murambi mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro inzirakarengane z’Abatutsi bahaguye. Twagirango kandi buri wese muri twe yirebere ibimenyetso bigaragaza uko Jenoside yakoranywe ubugome ndengakamere muri kariya gace by’umwihariko kari kamwe mutugize Zone TURIKWAZE(Zone turquoise) yarifitwe mu maboko n’ingabo z’Ubufuransa."

Yakomeje agira ati: " Mu byo twabonye rero, harimo kuba abatutsi ibihumbi n’ibihumbi barishwe mu 1963 bagaragaza ko Jenoside yateguwe igihe kinini. Twabonye ko mu 1994 abasaga 50.000 bahatikiriye Isi yose ireberera. Twahabonye kandi uruhare rutaziguye rwa Leta y’Ubufaransa muri Jenoside yo mu 1994. Twanabonye ko UN yatereranye abatutsi bikomeye »


Mirindi Jean De Dieu, Umuhuzabikorwa wa AERG

Abagize uyu muryango bifuje ko hakongerwa ingufu mu kubika neza imibiri ibitswe muri uru rwibutso kugirango ibashe kubikwa igihe kirekire kuko uko bigaragara ngo nta myaka 10 yashira iyi mibiriyamara itarangirika.

Bifuje kandi ko habaho icyumba cyihariye gisobanura neza uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi kigashyirwamo amakuru yiyongera kuyo bahasanze mu rwego rwo kubika ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi .

IBITEKEREZO

  • koliba yves Yanditse:

    Turifuza ko leta yashyiramo imbaraga mu kubika neza iriya mibiri kuko byo ntamyaka icumi yazashira itarangirika
    Ikindi nuko leta yashyira ingufu,bariya bantu bafungurwa baakoze jenoside bagatanga amakuru ,neza kuko bemeye ko bakoze jenoside ,rero nibanavugishe ukuri ibyabaye

  • Canny Yanditse:

    Ubufaransa bukwiye kwemera uruhare rwagize muri Jenoside kuko Murambi ni hamwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza