Kwamamaza

KWIBUKA 22

Abakozi b’Ikigo cy’Imari n’Imigabane (CMA) bunamiye abazize Jenoside mu Bisesero

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Abakozi b’Ikigo cy’Imari n’Imigabane (CMA) bunamiye abazize Jenoside mu Bisesero

Abakozi b’Ikigo gishinzwe kugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda hamwe n’abakozi b’Urugaga rw’Ababaruramari mu Rwanda (iCPAR) basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburasirazuba.

Abakozi ba CMA hamwe n’aba iCPAR nyuma yo gushyira indabyo ku mva ishyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zisaga 50,000 zishyinguye kuri uru rwibutso; umwe mu barokokeye mu Bisesero yatanze ubuhamya bwibyabereye mu Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ukuntu ingabo z’Abafaransa zabatereranye kugeza aho bishwe ni interahamwe nyuma y’igihe kirekire bari bamaze birwanaho barwana n’interahamwe bakoresha intwaro za gakondo harimo amacumu n’amabuye gusa nyuma baza kurushwa imbaraga n’interahamwe zari zifite intwaro zikomeye.

Ikigo gishinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) gifatanyije n urugaga rw’ababaruramari mu Rwanda bahaye urwibutso rwa Bisesero inkunga y’amafaranga 500,000.

Kuva mu 1959 kugeza mu 1994, Abatutsi bo mu Bisesero bakunze kurangwa n’ubutwari ntagereranywa mu bihe bitandukanye. Mu gihe mu bindi bice abatutsi batwikirwaga, bakameneshwa abandi bakicwa, abagize amahirwe bagahunga, abo mu Bisesero bo ngo bagerageje kwirwanaho bahangana n’abicanyi bakoresheje amabuye n’amacumu.

Umusaza witwaga Birara ni we wari uyoboye Abanyabisesero abatinyura kwihagararaho, akabasaba kudasubira inyuma kugira ngo batangire interahamwe zitabasha kugera aho bari bahishe abagore, abana, ndetse n’inkomere.


Abakozi b’ibi bigo byombi basobanuriwe amateka yo mu Bisesero mu gihe cya Jenoside

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza