U Rwanda ni urwa 50 ku isi, urwa gatatu muri Afurika mu kurwanya ruswa

3

Raporo nshya yashyizwe ahagaragara n’umuryango mpuzamahanga uharanira kurwanya ruswa iragaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 50 ku Isi no ku mwanya wa gatatu muri Afurika rukaba urwa mbere mu karere mu bijyanye no kurwanya ruswa n’akarengane.

Iyi Raporo igaragaza uko ibihugu byarwanyije ruswa muri 2016 yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki 25 Mutarama 2017 n’umuryango mpuzamahanga wo kurwanya ruswa n’akarengane (Transperency International)

Ku isi ibihugu bya mbere mu kurwanya ruswa ni Danemark na New Zeland bifite amanota 90, bikurikirwa na Finiland ifite amanota 89, Sweden ifite 88 , na Switzerland na yo ifite 88.

Muri iyi Raporo u Rwanda ruragaragara ku mwanya wa 50 ku isi mu bijyanye no guhashya ruswa n’akarengane mu bihugu 176 byakorewemo ubu bushakashatsi.

U Rwanda rwagize amanota 54, biragaragara ko ku rwego mpuzamahanga u Rwanda rutagaragaje impinduka kuko na Raporo ya 2015 na yo yahaye u Rwanda amanota 54.

Ibihugu bitanu bya nyuma ku rwego rw’isi uhereye inyuma ni Somalia ifite amanota 10, Sudani y’Epfo ifite 11, Koreya ya Ruguru ifite 12, Siriya ifite 13 na Yemen ifite 14.

Muri Afurika u Rwanda ni urwa Gatatu

Iyi raporo irerekana ko u Rwanda mu bihugu bya Afurika ruza ku mwanya wa gatatu nyuma ya Botswana, Cape Vert, rukanganya n’ibirwa bya Maurice.

U Rwanda ku rwego rwa Afurika rukurikiwe na Namibia ifite amanota 52, Sao Tome et Principe ifite 46, na Senegal ifite 45.

Muri Afurika Somalia ni yo isezera ibindi bihugu mu kurwanya ruswa ndetse no ku Isi muri rusange aho iza ku mwanya wa 176 (wanyuma).

Ibihugu bitanu bya nyuma muri Afurika ni Somalia, Sudani y’Epfo, na Sudani, Guinea-Bissau, Eritrea.

Mu karere u Rwanda ni urwa mbere

Mu karere u Rwanda ruherereyemo, ni urwa mbere rugakurikirwa na Tanzaniya iri ku mwanya wa 116 ku isi, mu gihe Kenya iza ku mwanya wa gatatu mu karere ikaba ku mwanya 145 ku isi na ho Uganda igakurikiraho ikaba ku mwanya wa 151 ku isi mu gihe u Burundi buza ku mwanya wa nyuma mu karere bukaba ku mwanya wa 151 ku Isi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Dukomereza aho banyarwanda duhashya Ruswa nibindi bisa nayo. U Rwanda kuba rwabonye umwanya wa 50 kwisi nibyiza ariko abanyarwanda nizindi nzego zishinzwe kurwanya ruswa bakomereze aho twongeremo ingufu kugirango twubake u Rwanda rwacu rurusheho kuba rwiza.

Tanga Igitekerezo