RWAMAGANA:Abaturage barishyuzwa amafaranga yitwariwe n’abayobozi b’utugali

2

Abaturage b’umurenge wa Munyaga bari bishimiye VUP ariko ubu barishyuzwa amafanga batariye.

Bamwe mu baturage batuye akarere ka Rwamagana baravuga ko bamwe mu bayobozi b’ubutugari bafashe amafaranga ya VUP nyamara batari bimerewe kuyafata, bigatuma kuri ubu abaturage ari bo bari kuyishyuzwa kandi yarariwe n’abayobozi.

Aba bayobozi ngo bagiye banakora amatsinda ya baringa bifashishije abo mu miryango yabo n’inshuti zabo bagahabwa amafaranga ariko bamwe mu baturage bagiye bakora amatsinda bo ng bategereje amafaranga amaso ahera mu kirere.

Bamwe mu baturage batuye umurenge wa Munyaga, mu karere ka Rwamagana, babwiye Makuruki.rw ko ubu bari kwishyuzwa amafaranga yatwawe n’abayobozi muri gahunda ya VUP kandi batarigeze bayahabwa.

Aba baturage kandi bavuga ko basabwe gukora amatsinda kugira ngo bahabwe amafaranga y’inguzanyo zagombaga kwishyurwa nyamara ngo abayobozi bakaba ari bo bafata ayo mafaranga. Gusa ngo ikibababaza ni uko abo bayobozi batishyuzwa kuko nta ho banditse ahubwo abaturage bagahindukira bakaba ari bo bishyuzwa bitewe n’uko abayobozi bayafashe mu izina ry’abaturage.

Umwe mu baturage utarashatse ko amazina atangazwa yagize ati “gitifu Rugema Martin yadusabye ko twakora amatsinda bakaduha amafaranga, ubwo yasabaga buri muntu mu bagize itsinda kumuha 5000 kugira ngo yemere kudusinyira, twakoze ayo matsinda ndetse amafaranga tuyahererwa kuri SACCO ya Munyaga ariko Rugema akuraho amafaranga ibihumbi Magana arindwi arayatwara.

Yakomeje agira ati: “ andi asigaye twayaguzemo ingurube na zo twaje kugurisha kuko ubuyobozi bwadusenyeye ikiraro ngo twacyubatse ahatemewe ayavuyemo tuyasubiza kuri konti y’itsinda , twe twarishyuye ariko ko gitifu Rugema Martin yanze kwishyura kuko yanze kuyaduha ngo tuyishyure nkuko twari twabyumvikanye ko azayaduha tukayishyura none ubu nitwe tuyabazwa.”

Undi muturage nawe yagize ati “twe mu kagari ka Zinga twarumiwe ndetse VUP nta bwo tuyifata nka gahunda yo gufasha abaturage kuko gitifu wacu amafaranga yayihereye bene wabo ndetse andi arayitwarira. Aha ngaha bakoraga amatsinda ya baringa ugasanga hari abaturage batswe indangamuntu bakandikwa ariko abayobozi bakayafata mu izina ry’abaturage bifashishaje abayobozi b’amatsinda.”

Aba baturage bavuga ko ababonye amafaranga babanzaga gutanga amafaranga ibihumbi bitanu yo kugira ngo gitifu asinye bakayita ngo ni ayo gukenura gitifu ndetse n’umukuru w’umudugudu agahabwa ibihumbi bibiri.

Yagize ati “buri muntu mu bagize itsinda yasabwaga amafaranga 5000 bitaga ayo gukenura gitifu, agatanga na bibiri ku muyobozi w’umudugudu, ubwo yatangaga n’andi yasabwaga n’ubuyobozi kubera imisanzu y’uburezi n’indi misanzu, twarayatanze kuburyo byatugoye kwishyura kubera ayo mafaranga yahawe abayobozi.”

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’iburasirazuba IP Kayigi Emmanuel yabwiye Makuruki .rw ko ubugenzacyaha burimo gukora iperereza ku bayobozi bashobora kuba barakoze ibyaha muri gahunda ya VUP kugira ngo babashe kubiryozwa.

Yagize ati “ubu turi gukora iperereza ku byaha byaba byarakozwe muri VUP, nta bwo ari muri Rwamagana gusa ni mu mirenge yose yatangirijwemo iyi gahunda kuko buri karere hari imirenge 4 yatangirijwemo VUP. Muri Rwamagana turimo gukora iperereza kuri bamwe mu bayobozi n’abaturage bafashe amafaranga mu buryo butari bwo, uwo bizagagaraho hazagenderwa ku mategeko ,turacyashaka ibimenyetso ku buryo uwo bizagaragaraho azakorerwa dosiye yaba umuyobozi, yaba umuturage turacyakora iperereza bizamenyekana.”

Mu karere ka Rwamagana, gahunda ya VUP yatangiriye mu mirenge ya Munyaga, Fumbwe, Musha na Munyiginya, ariko aha hose hagiye hagaragara ibibazo muri iyi gahunda kuri ubu bamwe mu babigizemo uruhare barimo gukorwaho iperereza ku byaha byo gukoresha nabi umutungo wa Leta ndetse na ruswa.

Si muri aka karere gusa havugwa ibi bibazo bya VUP kuko no mu tundi turere dutandukanye hagiye havugwa ibi bibazo kuburyo hari n’abayobozi bagiye batabwa muri yombi bakekwaho kunyereza amafaranga yagenerwaga abaturage muri iyi gahunda.

Justin Ngabonziza

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Ariko itegeko ni clear kabisa rivuga uhabwa inguzanyo naho ayo bihereye Gitifu niba ntaho yabasinyiye nyine bisure no mu rubanda azabatsînda Abayobozi nabo barasebya Muzehe wacu!!!!

  2. Ariko itegeko ni clear kabisa rivuga uhabwa inguzanyo naho ayo bihereye Gitifu niba ntaho yabasinyiye nyine bisure no mu rubanda azabatsînda Abayobozi nabo barasebya Muzehe wacu!!!!

Tanga Igitekerezo