Kwamamaza

siporo y’ u Rwanda

Sunrise FC yirukanye abakinnyi 8 barimo abanya-Nigeria na Cameroun

Yanditswe

kuya

na

Editor_Official
Sunrise FC yirukanye abakinnyi 8 barimo abanya-Nigeria na Cameroun

Ikipe ya Sunrise FC yamaze gutandukana n’abakinnyi bayo bagera ku 8 barimo abanyamahanga 2, umunya Cameroun n’umunya Nigeria, bakaba ndetse bari mu nzira zo kubasimbuza ari nako bongerera amasezerano abakinnyi bayo bari ku musozo w’amasezerano.

Amakuru agera ku kinyamakuru Makuruki.rw, nyuma y’uko Komite nyobozi y’iyi kipe ikoreye inama kuri uyu wa Gatatu yafashe umwanzuro wo gusezerera bamwe mu bakinnyi babona ko batagikeneye kuzifashisha mu mwaka utaha w’imikino.
Mu bakinnyi basezerewe n’iyi kipe harimo umunya Cameroun Etienne Fred wari warinjiye muri iyi kipe mu mpera z’igice cya mbere cya shampiyona "phase aller" y’umwaka ushize, ndetse hakaza n’umunya Nigeria Samuel Adeyemi utarigeze ubona amahirwe yo gukina muri iyi kipe.

Mu bakinnyi basezerewe n’iyi kipe bari basanzwe babona umwanya wo gukina harimo Rurisa Jean Paul Tani ariko n’ubundi akaba yari asoje amasezerano ye bakaba bamurekuye ngo ajye kwishakira indi kipe ahanini bitewe n’ikibazo cy’ikinyabupfura gike ’indiscipline’, harimo kandi Etienne Fred, Mutabazi Jean Paul umuzamu wa gatatu w’iyi kipe ariko akaba yaragiye agaragara mu mikino imwe n’imwe y’iyi kipe uyu mwaka ushize w’imikino.

Mu bandi bakinnyi basezerewe harimo Gasongo Jean Pierre, Ntambara, Iradukunda Pacifique n’undi witwa Claude.

Uretse aba bakinnyi iyi kipe yasezereye barimo gushaka uburyo babasimbuza, ndetse bakaba baranatangiye no kongerera amasezerano abakinnyi bari ku mpera z’amasezerano ndetse bakaba baranamaze kongerera umurundi Sova Ally n’umunyarwanda Niyibizi Vedaste. Uretse aba kandi bakaba baratangiye kwegera abandi bakinnyi b’iyi kipe ngo nabo babe babongerera amasezerano.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza