Aho urwo Kiss Daniel yaboneye i Kigali ntirushobora kuba no kuri 2Face Idibia?

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeli 2016 nibwo hateganijwe kuba igitaramo kizitabirwa n’umuhanzi 2Face Idibia wo mu gihugu cya Nigeria, ariko kugeza ubu iby’iki gitaramo biracyari amayobera dore ko abahanzi nyarwanda bari gufatanya n’uyu munyanijeriya bamaza kwemeza ko batazaririmba.

Biteganijwe ko 2Face agera mu Rwanda saa sita z’ijoro kuri uyu wa Kane bucya akora igitaramon kuri Kigali Serana Hotel.

Abahanzi babiri b’abanyarwanda bari kuzitabira iki gitaramo ari bo Urban Boys na Tom Close batangaje ko batazitabira iki gitaramo kuko abagiteguye batabashije kubaha amafaranga yo kwitegura.

Ukwikura mu gitaramo kw’aba bahanzi kwabaye nk’uguca intege benshi mu bari bategereje kureba iki gitaramo bibaza ukuntu haba bahuze mafaranga yo kwishyura Abanyarwanda, hakaboneka ayo kwishyura 2Face Idibia.

Ikindi gikomeje gutera urujijo mu bakunzi ba 2Face ni uko batazi neza koko niba azaza mu Rwanda dore ko nta kimenyetso kibyerekana uretse ibivugwa n’abateguye iki gitaramo, nyamara nk’uko bisanzwe abandi bahanzi iyo bajyaga kuza mu Rwanda babitangazaga bakoresheje imbuga zabo nkoranyambaga cyangwa bagakoresha ubundi buryo butandukanye.

Kuba abahanzi nyarwanda bamaze kugaragaza ko hari ibitameze neza ku ruhande rw’abateguye iki gitaramo ni impamvu nini ishobora gutuma kititabirwa.

Ikindi ni uko muri iyi iminsi umujyi wa Kigali wagenderewe n’abahanzi bakomeye nka Wizkid wo muri Nijeriya kandi ibitaramo byabo bikaba byari bihenze byanakubitiraho ko 2Face atagikunzwe cyane mu Rwanda nka mbere na byo bikaba byatuma iki gitaramo cyitabirwa n’abantu batari benshi.

Mu kwezi kwa Gashyantare ubwo umuhanzi Kiss Daniel nabwo yaza gutaramira i Kigali igitaramo cye ntikitabiriwe na gato bikaba byari byatewe n’uko hari habaye ibirori byo gutora nyampinga w’u Rwanda 2016, icyo gihe kikaba cyaranatangiye ari uko bamaze gutora nyampinga w’u Rwanda ndetse n’abari bakitabiriye abenshi bari abatumiwe kuruta abishyuye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo