Kwamamaza

Imyidagaduro

Tumwe mu dushya twaranze urugendo ruganisha ku bukwe bwa Knowless na Clement

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Tumwe mu dushya twaranze urugendo ruganisha ku bukwe bwa Knowless na Clement

Mu Kinyarwanda baca umugani ugira uti “Nta butaha butagezwe intorezo”. Ariko ubukwe b’umuhanzikazi Knowless na Clement Ishimwe bwo bwagezwe nyinshi kuko havuzwe amagambo atabarika, ameza n’amabi haba mu bari bamuzi n’abatamuzi, dore ko ubu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nta kindi kivugwa uretse ubukwe bw’ibi byamamare.

Mu Rwanda habaye ubukwe bwinshi butandukanye bw’ibyamamare ariko nta bukwe bwavuzwe nk’ubwa Knowless na Clement cyakora ububugwa mu ntege ni ubukwe bwa Kamagaju Jeannette wari ufite imyaka 60 washyingiranywe na Habimana Jean Pierre wari ufite imyaka 23, bwabaye mu mpera za 2015 bukaza kumenyekana cyane kandi bari basanzwe batazwi.

Makuruki.rw yabashije kubegeranyiriza bimwe mu bintu bidasanzwe byaranze urugendo rutegura ubukwe bwa Knowless.

Urukundo barushyize ahagaragara mu ibanga

Ubundi Knowless na Clement bari bamaze igihe kinini bakundana bikavugwa n’abantu batandukanye babaga bakurikirana ibyabo hafi ariko bo ntibigeze bemeza ko bakundana n’umunsi n’umwe kugeza aho Clement asabye Knowless ko babana imbere y’inshuti zabo n’ubwo na bwo bari bagerageje kubihisha, dore ko aho byabereye nta muntu n’umwe wari wemerewe gufata ifoto, bikaba byaramenyekanye ba nyir’ubwite babitangarije ku mbuga nkoranyambaga.

Abatari bake batutse Knowless baramwandagaza

Bakimara gutangaza ko bazabana, benshi bakomeje kwibaza uko imyiteguro y’ubwo bukwe bw’icyamamare Knowless iri kugenda, ndetse niba abantu bose bemerewe kuza kubureba maze Knowless avuga ko ubukwe bwe atari igitaramo bityo ko hazaza uwatumiwe, maze si ukwivayo bamwe baramutuka bamwita umwirasi, bamwibutsa ahashize he (ibitari byiza) ndetse bamutega n’iminsi.

Knowless wasamiye mu bukumi

Nyuma y’ibyo byose hakwirakwiye amafoto n’andi makuru avuga ko Knowless atwite inda ya Clement ndetse ko ari nayo mpamvu yo kwihutisha ubu bukwe. Byahumiye ku mirari ubwo Knowless yamurikiraga Album ye ku ivuko mu Ruhango maze bamwe bemeza ko inda ye ari nini ko byanze bikunze Knowless ashobora kuba atwite, gusa ibi byose barabihakanye.

Abavumba bakubiswe iz’akabwana

Nk’uko mbere Knowless yari yavuze ko ubukwe bwe atari igitaramo ngo butahwe n’ubonetse wese, impapuro zitumira zarasohotse ariko bashyiraho icyitonderwa ko uwatumiwe agomba kuyitwaza kugira ngo yinjire, ariko nyuma Knowless yarivuguruje avuga ko ushaka wese yaza kureba nta kibazo.

Ubwo habaga imihango yo gusaba no gukwa kuri uyu 31 Nyakanga 2016 nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, ntibyari byoroshye kubareba ndetse ngo uwahirahiraga afata ifoto abasore b’imbirizi bari batoranyijwe ntiyabarenganaga umutaru batayimusibishije. Bigeze no mu muhango wo gusaba no gukwa ku Kicukiro, abataratumiwe bagendeye ku cyizere bahawe na Knowless ariko bagezeyo ngo barirukanywe abandi abatabyumvaga vuba barakubitwa.

Pasiteri Ezra Mpyisi yitandukanyije nabo

Inkuru yo kuba Knowless atwite yarakwirakwiye igera no mu idini ry’abadivantisi b’umunsi wa 7 basanzwe basengeramo ari naho bari gusezeranira. Mu bisanzwe iri dini ntiryemera gusezeranya umukobwa utwite. Ibi byatumye kubona uzabasezeranya bibabera ihurizo rikomeye nyuma ngo bumvikana na Pasiteri Ezra Mpyisi ko yazabasezeranya ariko nawe avuga ko atakibasezeranyije n’ubwo atatangaje niba hari aho bihuriye no gutwita kwa Knowless.

Ubukwe nyir’izina buteganyijwe kuba ku wa 07 Kanama 2016 ariko kugeza ubu nta rusengero ruzwi bazasezeraniramo uretse kuba indi mihango izabera I Nyamata.


Kwinjira aho imihango yo gusaba no gukwa yaberaga ntibyari byoroshye

IBITEKEREZO

  • anaise Yanditse:

    mwizamura umunwa nibyabo nibabane ndabashyigikiy

  • yves Yanditse:

    Knowles yararaburije harya ngubukwe so concert ntabyazi nagabanye umiturumba

  • Faz Yanditse:

    Muzabyare impanga cg nyamweru

  • chris Yanditse:

    iyinkandagirabitabo sinzicyoyirungurutsemo ndaq koyishirahejuru ibonirushiki abandi R umwanda gusa

  • THIERRRY Yanditse:

    mureke babane uko babyumva kuko byose nubusa!!!!!!!!!!!!!!!!

  • abbas mutabazi Yanditse:

    Murakoze! Harikibazo Mbaza Njye: Adam Na Eva Babashingiriye Muruhe Rusengero? Ibyimana Muzamubyitondera. Ibitangaza Bitatu Bizabamwinjuru.
    1.Nukubona Uwo Utariwizeye Kwazagera Mwinjuru Ukamubonayo.
    2.Nukuzabona Uwo Waruziyuko Azajakwasatani Ukamubona Mwinjuru.
    3. Nawe Nukwibonayo Wenyine.
    N.B: Bazasezeranye Abakwe Bareke Inda Izavuke.

  • juventine Yanditse:

    Ubukwe bwiza Imana izabahe kurambana kandi muzabyare hungu na kobwa

  • Olivier Ntacob Yanditse:

    Pastor Arakwiye Kubasezeranya Kugira Amaraso Yabo Imana Ntize Iyamuharureko.

  • Eline M nkusi Yanditse:

    Gushyingirwa atwite si ikibazo,ahubwo iyo aba adatwite nicyo cyari kuba ikibazo.ndamushyigikiye musabiye umugisha ku mana.

  • MBARUBUKEYE DONAT Yanditse:

    knowless and clement ni birambire Imana ibarinde all day

  • 1 | 2

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza