Kwamamaza

Imyidagaduro

Zari afite agahinda gakomeye aterwa no kuba yaravutse ari umugore

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Zari afite agahinda gakomeye aterwa no kuba yaravutse ari umugore

Umugore wa Diamond Platnumz, Zari Hassan afite agahinda gakomeye aterwa no kuba yaravutse ari umugore kuko igihe cyose usanga icyo akoze kivugwaho bitandukanye n’icyo yari agambiriye gutangaza bitwaje ko ari umugore.

Zari ntiyumva ukuntu umuntu w’igitsina gore adakwiye guhabwa agaciro mu byo akora, kuko igihe cyose ugiranye ikibazo n’umugabo ntibitaho ngo ninde wakoze ikosa cyangwa se ni nde watangije amahane ahubwo bahita bavuga ko umugore yananiranye.

New Vision dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugore w’umuhanzi ukomeye muri Tanzania atewe ipfunwe no kuba yaravutse ari umugore kuko ntacyo akora ngo gishimwe.

Zari Hassan yagize ati,”Nibaza niba umugore atagomba kuvuga, kuko icyo umugore avuze cyose kigaragara nabi mu bandi, iyo ntonganye n’umugabo ntibatekereza ko ashobora kuba ari we wateje ikibazo ahubwo bamfata nk’aho ndi umugore wananiye umugabo”

Akomeza agira ati,”Iyo umugabo antutse, cyangwa akankubita bumva ko ntagomba kurakara, iyo ndakaye babifata nkaho nananiranye ndetse nta kinyabupfura mfite”

yongeyeho ko iyo umugabo cyangwa inshuti ye y’umuhungu imuciye inyuma, asabwa gutuza akamubabarira kuko ari umugore, ese kuba umugore bimbuza kuba ikiremwamuntu? Ariko njye ndamutse muciye inyuma nitwa indaya, ishyano,….. kubera iki?

Ndambiwe kuba umugore,, aho bavuga ko uri umugore mwiza igihe uteka neza, ugasukura mu rugo, ukamesera umugabo, kuki ibi byose bitakorwa n’umugabo?

Yunzemo ati,”Umugabo w’imyaka 28 bamuha Company ngo ayiyobore bakamwita umuhanga ndetse ko ari intyoza mu byo akora ariko ku mugore ntibishoboka”

Zari Hassan mu minsi ishize byavugwaga ko yatandukanye n’umugabo we Diamond Platnumz kubera ko uyu mugabo yamucaga inyuma ndetse akaza no kwemera ko yabyaranye n’umunyamideli wo muri Tanzania, Mobetto.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza