Young Grace ntakiri kumwe n’umusore wamwambitse impeta

6

Nyuma y’aho umuhanzikazi Young Grace atangarije ko afite umusore bakundana ndetse banemeranyije kurushinga, kuri ubu aratangaza ko ari wenyine nta mukunzi afite.

Mu mwaka ushize wa 2015 ni bwo umuhanzikazi Young Grace yatangaje ko afite umukunzi ndetse banemeranyijwe ko bazabana akaramata dore ko yari yamaze no kumwabika impeta iha gasopo abandi basore bashaka guterata uyu mwari ukomoka mu karere ka Rubavu.

N’ubwo Young Grace yari yaramaze gufatwa, icyo gihe yirinze gushyira ahagaragara umukunzi we avuga ko adakunda kujya mu bitangazamakuru avuga ko ubukwe nibujya kuba abakunzi be bazamumenya.

Mu Kiganiro Makuruki.rw yagiranye na Young Grace, yavuze ko kugeza ubu nta mukunzi afite ari wenyine, ibi byumvikanisha ko impeta yambitswe yataye agaciro n’ibyerekeranye n’ubukwe bwe bikarangirira aho.

Yagize ati “icyo nakubwira ni uko nta mukunzi mfite, nta kindi.”

Ku byerekeye umukunzi we wa mbere ndetse bari bariyemeje kuzabana, Young Grace yanze kugira iicyo amuvugaho haba mu gihe batandaukaniye ndetse n’icyo baba barapfuye, mu gushimangira ko nta mukunzi afite yagize ati “nakubwiye ko nta mukunzi mfite.”

N’ubwo Young Grace yemeza ko nta musore kuri ubu bari kubyumva kimwe, umunyamakuru Kalisa John Ubwo yashimiraga abamufashije mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yashimiye inshuti ze zose ariko ageze kuri Young Grace amutindaho ndetse yemeza ko ahora amubwira ko amukunda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. Mpa nimero zawe nguhe urudasaza ureke abakuryarya, nyandikira kuri :denismpabuka@gmail. com

Tanga Igitekerezo