Wizkid abimburiye abandi bahanzi muri Convention Center n’igitaramo gihenze cyane mu mateka y’u Rwanda

4

Kuri uyu wagatanu tariki 26 Kanama 2016 ni bwo biteganyijwe ko umuhanzi wo muri Nijeriya Wizkid azaririmbira i Kigali mu gitaramo gitegura umunsi wo Kwita Izina abana b’Ingangi, ibiciro byo kwinjira bikaba bihanitse cyane.

Uyu muhanzi (Wizkid) ukiri muto ariko umaze kugira ibikorwa by’indashyikirwa muri muzika ategerejwe kugera i Kigali mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Kanama 2016 mbere y’iminsi 2 ngo akore igitaramo.

Iki gitaramo cyiswe Kwita Izina Gala Dinner 2016 Wizkid azagikorera mu nzu nshya y’akataraboneka ya Kigali Convetion Centre imenyereweho kwakira inama zikomeye, akaba ari na we muhanzi ukoreyemo igitaramo bwa mbere.

Si umuntu wese uzinjira muri iki gitaramo kuko ibiciro byashyizwe ahagaragara byerekana ko hazinjira uwifite dore ko kwinjira ku muntu umwe bizaba bihagaze amadorali 120 bingana n’amafaranga hafi ibihumbi 100 na ho abantu 10 baziye hamwe bakishyura amadorali 1000 bingana n’amafaranga asaga gato ibumbi 800.

Ibi biciro byo mu gitaramo cya Wizkid biruta ibyo mu gitaramo cya Stromae wakoze igitaramo gihenze mu mateka y’u Rwanda, aho we yari yaciye amafaranga ibihumbi 100 ku muntu umwe mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 3 mu myanya isanzwe.

Wizkid kandi azaririmba mu gitaramo kizaba kuwa 27 cya Mitzig beer Fest kizabera i Rugende.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Hahahahaha
    Si play back se azakoresha? Kereka niba abazajyayo bazaba bashaka kureba isura yuwo muhanzi cg kureba salle ya convetion center yubatswe. Naho ubundi aho kureba Play back ihenze gutyo najya muriza studio zo kumuhanda ngafatisha indirimbo zuwa mwana nkazumvira muri tel!!!

Tanga Igitekerezo