Wizkid ashobora kuva i Kigali akoranye indirimbo n’Umunyarwanda

1

Umuhanzi wo muri Nigeria Wizkid uri mu Rwanda yatangaje ko amarembo afunguye ku muhanzi wese wo mu Rwanda waba wifuza gukorana nawe indirimbo mu gihe yaba ari umuhanga.

Wizkid ari mu Rwanda kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Kanama 2016 aho yaje kwitabira ibitaramo bibiri azaririmbamo mu mpera z’iki cyumweru.

Mu Kiganiro n’abanyamakuru cyabaye nyuma y’amasaha make ageze mu Rwanda, Wizkid yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda kuko yumva ameze nk’uri iwabo, bitandukanye n’ahandi hose yataramiye.

Wizkid kandi yavuze ko ahantu henshi ajya ajya gukorera ibitaramo ajya akorana indirimbo n’abahanzi ahasanze bityo ko nta cyamubuza gukorana indirimbo n’Umunyarwanda wabyifuza mu gihe yaba afite indirimbo nziza.

Yagize ati “Buri gihe mba niteguye gukorana indirimbo n’abahanzi bakizamuka, aho njya hose nkora indirimbo n’abahanzi baho bakizamuka mu gihe indirimbo ari nziza, ubwo niba hari ushaka gukorana indirimbo na Wizkid ndi inaha iminsi ibiri, dushobora kubikora.”

N’ubwo Wizkid yemeye ko ashobora gukorana n’umunyarwanda, ntabwo yasobanuye uko umuhanzi umushaka yamubona.

Kugeza ubu Itsinda rya Urban Boys niryo rimaze gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye bo muri Nigeria nka Timaya ndetse na Iyanya. Knowless nawe yakoranye n’umunyanjieriya witwa Ray Blaise mu ndirimbo bise Rejoice.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo