Kwamamaza

Imyidagaduro

Wizkid akigera i Kigali yakirijwe impano y’imyenda n’inkweto

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Wizkid akigera i Kigali yakirijwe impano y’imyenda n’inkweto

Umuhanzi wo muri Nijeriya Wizkid wari utegerejwe na benshi yamaze kugera mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane akaba yahawe impano y’imyenda harimo n’umupira uriho ifoto ya Perezida Kagame.

Wizkid wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nyuma y’aho abantu benshi bari bazi ko agera mu Rwanda kuwa Gatatu ariko abanyamakuru n’abandi bari bagiye kumureba ku kibuga cy’indege bakerekwa utari we.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Wizkid yagaragaje ko yishimiye kuba ari mu Rwanda ku nshuro ya mbere .

Wizkid ntiyanyuranyije n’abandi bahanzi bo mu mahanga bajya baza mu Rwanda maze nawe avuga ko afite amatsiko menshi yo kubona abwiza bw’abanyarwandakazi ahora yumva.

Kompanyi imwe ikora ibijyanye n’imideli yageneye Wizkid impano y’imyenda yari igizwe n’ikoti riri mu mabara ya gisirikare, agapira k’umweru kariho ishusho ya perezida Kagame, ndetse n’inkweto byose bikaba byarakorewe mu Rwanda.

Wizkid yijeje abakunzi be biteguye kuza mu gitaramo ko azabashimisha bidasanzwe dore ko yazanye n’itsinda ry’abacuranzi be icumi.

Uyu muhanzi azakora igitaramo cya mbere kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama i Rugende.

Yahawe umwenda uriho ishusho ya perezida Kagame

Yemereye abanyarwanda kuzabashimisha

IBITEKEREZO

  • -xxxx- Yanditse:

    Kuberiki batamuhaye imyenda iriho ifoto ye?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza