Uwari guhagararira Kenya mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi yamaze gusimbuzwa undi

Evelyn Njambi ugiye guhagararira Kenya mu marushanwa ya nyampinga w’Isi 2016

Evelyn Njambi w’imyaka 23 ni we uzahagararira igihugu cya Kenya mu marushanwa ya nyampinga w’isi 2016 nyuma yo gusimbura Roshanara Ebrahim umaze igihe gito yegujwe.

Ku wa mbere Nyakanga 2016 ni bwo hasakaye amakuru y’ukweguzwa kwa nyampinga wari kuzahagararira Kenya mu marushanwa ya nyampinga y’isi.

Abashinzwe gutegura iri rushanwa muri Kenya batangaje ko impamvu y’ukweguzwa kwa nyampinga Roshanara Ebrahim byatewe n’imyitwarire ye mibi itatuma ahagararira igihugu.

Kuri iki cyumweru tariki ya 07 Nyakanga 2016, ni bwo na none abashinzwe gutegura iri rushanwa batangaje ko nyampinga Roshanara Ebrahim yamaze gusimbuzwa Evelyn Njambi.

Uyu Evelyne Njambi yari yabaye igisonga cya mbere mu marushanwa yo gutoranya nyampinga uzahagararira Kenya, igikorwa cyari yabaye mu mpera za 2015.

Ibirori byo gutora nyampinga w’Isi biteganijwe kuzaba mu kwezi k’Ukuboza muri uyu mwaka wa 2016.

U Rwanda narwo ku nshuro ya mbere ruzahagararirwa na Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo