Bimwe mu byamamare bimaze gusura u Rwanda muri 2016

Muri uyu mwaka wa 2016 u Rwanda rwagenderewe n’abashyitsi benshi batandukanye haba abaje mu nama mpuzamahanga, abakera rugendo, abakinnyi mu mikino itandukanye, abahanzi n’abandi batandukanye.

Konshens

Mu ntangiriro z’umwaka wa wa 2016 Umuhanzi Konshens wo muri Jamaica yaje mu Rwanda aho yaririmbiye imbaga y’abakunda umuziki ku munsi mukuru wa Bonane mu giataramo cya East African Party.

Bismack Biyombo


Bismack Biyombo ari kumwe n’abana ba Perezida Kagame

Bismack Biyombo ni umukinnyi wo muri Kongo wabigize umwuga mu mukino w’intoki wa Basket Ball aho akina muri shampiyona yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iziwi nka NBA mu ikipe ya Orlando Magic aho yari yaje mu bikorwa bijyanye n’iterambere ry’umukino wa Basket Ball mu Rwanda.

Sadio Mane


Sadio Mane wo muri Senegal uri kwitara neza mu Bwongereza

Sadio Mane ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ukina ku mugabane w’u Burayi aho kuri ubu yaguzwe n’ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza akaba anakinira ikipe y’igihugu ya Senegal, na we yaje mu Rwanda gukina umukino wa gicuti wahuje amavubi n’ikipe y’igihugu ya Senegal tariki 28 Gicurasi 2016.

Kiss Daniel

Uyu ni umusore w’umuririmbyi wo muri Nigeria ukuri muto ariko umaze kwamamara ku isi. Yaje mu Rwanda ku itariki 27 Gashyantare 2016 ubwo yataramaga mu gitaramo cyari cyeteguwe na Royal Entertainment.

Josh Devine

Josh Devine ni umucuranzi wo mu itsinda rya One Direction akaba ayaraje mu Rwanda mu ntangiriro za Nyakanga 2016, aho yari aje mu ruzindiko rudahuye n’iby’umuziki kuko yari yaje gusura umwana w’umunyarwanda asanzwe afasha binyuze mu ryango wa Food for The Hungry.


Josh Devine wo muri One Direction

Mafikizolo


Mafikizolo baje gususurutsa abakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya AU

Iri ni itsinda ry’abaririmbyi 2 bo muri Afurika y’Epfo. Si ubwa mbere bari baje mu Rwanda, ariko ubwo bahaherukaga bakaba barataramiraga abakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya Afurika Yunze Ubumwe mu gitaramo cyari kinarimo umuhanzi King James wo mu Rwanda.

Mi Casa

Mi Casa ni abahanzi batatu bo muri Afurika y’Epfo ari bo Dr. Duda (ucuranga piano akanatunganya indirimbo), J’Something (uririmba akanacuranga gitari) na Mo-T (uvuza umwirongi) bakaba barakoze igitaramo mu Rwanda muri Gicurasi 2016.

Solly Mahlangu

Uyu ni umupasiteri akaba n’umuririmbyi ukomeye wo muri Afurika y’Epfo nawe yaje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cyateguwe na Patient Bizimana ( Easter celebration) cyabaye kuri pasika ya 2016.


Solly Mahlangu na Patient Bizimana kuri Pasika

Anne Kansiime

Uyu ni we muntu w’icyamamare uheruka mu Rwanda aho yari yaje mu gitaramo cyo gusetsa abantu aho yari yatumiwemo n’umunyarwenya w’umunyarwanda Arthur Nkusi kikaba cyarabaye kuwa 24 Nyakanga 2016.

Kidumu.

Kidumu ni umuhanzi w’umurundi uba muri Kenya ariko akaba ari n’inshuti y’u Rwanda cyane akaba yarageze mu Rwanda ku wa 29 Kamena 2016 aho yakoze ibitaramo 3 mu mujyi wa Kigali.

Sheeba Karungi

Uyu ni umugandekazi ukunzwe cyane muri Uganda akaba yaranakoranye indirimbo na Kitoko bise “Am in love” akaba yaritabiriye igitaramo cya Summer Beach Fest cyabereye i Rubavu tariki 2 Nyakanga 2016.

Paul Okoye

Paul Okoye ni umwe mu bahanzi bagize itsinda rya P square akaba yaraje mu Rwanda ku wa 06 Nyakanga 2016 aho byari biteganijwe ko azana n’impanga ye Peter bagataramira abanyarwanda mbere y’uko berekeza mu gitaramo cyari kubera i Goma muri Kongo. Gusa iyi mpamga ye ntiyabashije kuza ndetse n’iki gitaramo cyari giteganyijwe nticyakozwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo