Kwamamaza

Imyidagaduro

Urutonde rw’abahawe ibihembo muri Groove Awards 2016

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Urutonde rw’abahawe ibihembo muri Groove Awards 2016

Kuri iki cyumweru kuwa 13 Ugishyingo 2016 habaye umuhango wo gutanga ibihembo bya Groove Awards mu rwego rwo gushimira abahanzi n’abandi bagira uruhare mu iterambere ry’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Abahatanaga muri ibi bihembo bari mu byiciro 13 bigizwe n’abaririmbyi, ababyinnyi, amakorali ndetse n’abanyamakuru bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Itandukaniro rya Groove Awards ya 2016 n’izindi zabanje ni uko abahanzi b’ibikomerezwa batigeze bagaragara mu bahatanira ibi bihembo.

Albert Niyonsaba na Grace Ntamabara babaye abahanzi b’umwaka batunguye abantu kuko amazina yabo ntabwo arashinga imizi muri gospel yo mu Rwanda.

Hari abandi bahawe amashimwe batari ku rutonde rw’abahatana muri Groove Awards Rwanda 2016 barimo Umuhanzi ukorera umuziki hanze y’u Rwanda (Best Diaspora), umuntu utunganya umuziki mu buryo bw’amajwi, umwanditsi mwiza w’indirimbo, umuterankunga mwiza muri Gospel ndetse n’umuhanzi ufite indirimbo yitabirwaho cyane wahawe ibihumbi 200.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo witabiriwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne.

Dore urutonde rw’abahawe ibihembo
1. Umuhanzi w’umwaka: Albert Niyonsaba
2. Umuhanzikazi w’umwaka: Pastor Grace Ntambara
3. Korali y’umwaka: Gisubizo Ministries
4. Umuhanzi mwiza ukizamuka: Arsene Tuyi
5.Indirimbo nziza y’umwaka: Amfitiye byinshi ya Gisubizo
6. Indirimbo nziza yo kuramya y’umwaka: Amfitiye byinshi ya Gisubizo
7. Indirimbo nziza ya Hiphop: Yesu ni Umwami ya MD
8.Indirimbo nziza y’amashusho: Arankunda ya Gaby Kamanzi
9. Itsinda ryiza ribyina ry’umwaka: Shining Stars
10. Ikiganiro cyiza cya Gospel cya Radio: Gospel Magic Mix cyo kuri Magic Fm
11.Umunyamakuru mwiza w’umwaka (Radio): Ange Daniel Ntirenganya
12. Uwateye inkunga Gospel (Outstanding contributor): Alain Numa (MTN)
13: Umwanditsi mwiza w’indirimbo: Nelson Mucyo
14. Umuntu utunganya indirimbo z’amajwi: Haragakiza Justin
15. Umuhanzi mwiza ukorera umuziki hanze y’u Rwanda: Adrien Misigaro (USA)
16.Umuhanzi ufite indirimbo yitabirwaho cyane (MTN Caller ringtone): Thacien Titus
17. Abantu 3 bafite impano zo kuririmba (Gifted voices): Clarisse Mugeni, Sam Rwibasira na Yves Chris Mutabazi

Nicodem Nzahoyankuye (uwa kabiri uturutse i bumoso)ukora ikiganiro cya Magic Gospel Mix cyo kuri Magic fm cyabaye ikiganiro cy’umwaka

IBITEKEREZO

  • Denys NIYONSABA Yanditse:

    wowowowowowo congs bazina Albert. courage rwose uri umuntu w umugabo.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza