Urukumbuzi rwatumye umuhinde Lucky Lucky aririmbira umunyarwandakazi yihebeye

Umuhanzi ukomoka mu guhugu cy’Ubuhinde witwa Lokesh Josh wiyita Lucky Lucky yamaze gushyira ahagaragara indirimbo yahimbiye umukobwa w’umunyarwandakazi bakundanaga ubwo yari mu Rwanda.

Mu ntangiriro za 2016 ni bwo uyu muhanzi wo mu mugihugu cy’u Buhinde Lucky Lucky yatangiye kwigaragaza akora indirimbo zitandukanye ndetse yemeza ko ari na cyo cyamukuye iwabo.

Bidatinze, Lucky Lucky yaje kuva mu Rwanda bitunguranye asubira mu Buhinde aho yagaragaje ko uburyo yagiyemo bwatewe n’abatarifuzaga ko umuziki we atera imbere nk’uko yabitangaje mu ndirimbo ye yasohoye akigera iwabo yitwa Music Gang Star.

Lucky Lucky wari umaze kumenyana n’abantu benshi mu Rwanda ndetse akaba yari yaramaze kwibonera umunyarwandakazi bakundana, yageze iwabo, kwihanganira kuba kure y’umukunzi we bimubana ingume amuhimbira indirimbo yise “Alfaaz” bivuze amagambo yuzuye ibyiyumviro

Muri iyi ndirimbo Lucky aba abwira umukunzi we ko nubwo batari kumwe amagambo ye yuzuye ibyiyumviro ahari kandi amugeraho.

Iyi ndrimbo Alfaaz ni Lucky Lucky wayanditse anayitunganyiriza mu nzu itunganya muzika ye yise Lucky Music Hub, n’amashusho yayo akaba yarafatiwe mu Buhinde.

Nubwo umukunzi wa Lucky atifuje kumenyakana mu bitangazamakuru, yadutangarije ko hari ibyo Lucky agitunganya ndetse ko bidatinze azagaruka mu Rwanda agakomeza gukora umuziki.

Lucky Lucky ateganya kwandika indirimbo ze mu magambo y’icyongereza kugira ngo abanyarwanda n’abandi bakunda umuziki we babashe kumva ubutumwa atanga buri mu rurimi rw’igihinde.

Reba indirimbo yatuye umukunzi we "Alfaaz" hano:

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo