Kwamamaza

Imyidagaduro

Urugendo rwa Miss Rwanda uzasimbura Liliane rugiye guhera I Musanze

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Urugendo rwa Miss Rwanda uzasimbura Liliane rugiye guhera I Musanze

Mu gihe Miss Iradukunda Liliane ari gusoza umwaka, Rwanda Inspirational Back Up itegura ibya Miss Rwanda yatangaje ko urugendo rwo gushaka umusimbura rugiye guhera I Musanze kuwa 15 Ukuboza 2018.

Biteganyijwe ko iki gikorwa cyo gutangira urugendo rwo gushaka Miss Rwanda usimbura Iradukunda Liliane kizaba tariki 15 Ukuboza 2018 mu Karere ka Musanze kuri Palme Hotel, saa munani z’amanywa.

Bukeye bwaho iki gikorwa kizakomereza mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu kuri Inzozi Hotel naho kizatangira saa munani z’amanywa.

Mu cyumweru kizakurikiraho, tariki ya 22 Ukuboza 2018 iki gikorwa kizabera mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye kuri Credo Hotel saa munani z’amanywa.

Mu gihe bukeye bwaho tariki 23 Ukuboza 2018 iki gikorwa kizabera mu karere ka Kayonza mu ntara y’Uburasirazuba muri Silent Hotel.

Urugendo rwo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda 2019 ruzasorezwa mu mujyi wa Kigali , mu karere ka Kicukiro kuri Hill Top Hotel kuwa 29 Ukuboza 2018.

Ijonjora rya mbere rizasorezwa mu mujyi wa Kigali taliki ya 29 Ukuboza 2018 rikorerwe mu karere ka Kicukiro.

Biteganyijwe ko nyuma y’ijonjora ryambere rizabera Kicukiro, nyuma yaho kuwa 05 Mutarama 2019 hazabaho ijonjora rya kabiri ari nabwo hazamenyekana abakobwa bazajya mu mwiherero.

Mu gihe kuwa 26 Mutarama 2019 aribwo hazamenyekana usimbura Iradukunda Liliane ku mwanya wa Miss Rwanda.

Tariki 20 Ugushyingo 2018 ni bwo hashyizwe hanze itangazo rihamagarira abakobwa kwiyandikisha mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Tariki 23 Ugushyingo 2018 nibwo kwiyandikisha byatangiye ku bakobwa bashaka guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Ibisabwa kugira ngo umukobwa ahatanire ikamba rya Miss Rwanda 2019:

Kuba ari umunyarwandakazi (Indangamuntu cg Pasiporo)

Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24

Kuba yararangije amashuri yisumbuye

Kuba azi kuvuga neza Ikinyarwanda nurundi rurimi hagati y’Icyongereza n’Igifaransa

Kuba afite uburebure guhera kuri 1,70 m

Kuba afite BMI iri hagati ya 18.5 na 24.9

Kuba atarigeze abyara

Kuba yiteguye kuguma mu Rwanda byibuze mu gihe cy’umwaka nyuma yo gutorwa nka Nyampinga

Ntagomba gushyingirwa cyangwa gushinga urugo mu gihe akiri Nyampinga

Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda ahantu hose n’igihe cyose abisabwe cyangwa biri ngombwa;

Kuba yiteguye gukurikiza no kubahiriza amahame yose n’amabwiriza agenga ba Nyampinga.

IBITEKEREZO

  • mukunzi jackson Yanditse:

    nibyizagushaka,undimissyurwanda,agahesha,ishema,igihugucyamubyayekd agashigikira,indangdgacironakirazirazumunyarwandakazi,ubereye,urwandamurakoze

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza