Urban Boys yakiriye ite indirimbo ya Harmonize isa na Till I die?

2

Manzi James uzwi nka Humble Gizzo uririmba mu itsinda rya Urban Boys aravuga ko kuba Harmonize wo muri Tanzaniya ari gukora indirimbo icuranze nka Till I Die yabo nta kibazo bibateye, ngo ahubwo bigaragaza ko abahanzi bakomeye baha agaciro umuziki nyarwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2016 nibwo umuhanzi wo muri Tanzaniya Harmonize yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram indirimbo ari gukora.

Bamwe mu bumvise iyo ndirimbo batangiye kuvuga ko icurangitse nka Till I die yakozwe na Urban Boys bafatanyije na Rider Man.

Ibi byatumye abantu benshi navuga ko Harmonize yaba yarashishuye iyo indirimbo ya Urbana Boys.

Mu kiganiro Humble Gizzo yagiranye na Makuruki.rw, yadutangarije ko nta kibazo abona mu kuba Harmonize yakoze izi indirimbo isa n’iyabo ahubwo ngo ibi bikwiye kwerekana ko umuziki wo mu Rwanda umaze kumenyakana.

Yagize ati “Kuri njyewe nta kibazo. Navuga ko yaba yagize inspiration, ariko binagaragaza ko nabo bafata umwanya wo kumva umuziki wo mu Rwanda, njye nta kibazo nabigiramo.”

Yongeyeho ko kuba abanyarwanda bakora indirimbo zijya gusa n’iz’abanyamahanga bikwitwa gushishura ngo ari imyumvire mibi kuko ibyo ari ibintu bimenyerewe kandi bitagaragaza ubuswa.

Yagize ati “ Uzajya Jamaica usange beat imwe ikorerwamo n’abantu nka 20, noneho n’ukuntu bigezweho kimwe n’i Bugande, producer akora ingoma akayishyira kuri youtube akavuga ati ushaka ayikoreshe, ugasanga buri wese ayiririmbyemo neza kandi ari ingoma imwe, ni ibintu bituma uburyohe bw’umuziki budakomeza kuba bumwe.”

Yongeyeho ati “Twebwe hari ibintu twishyizemo ngo umuntu yashishuye, uzumve abahanzi b’i Bugande, muri Tanzaniya umuntu araririmba yageza hagati… urugero nk’iriya ndirimbo Salome ya Diamond wumva ko izamo ya ndirimbo ya kera. Ikintu gihari ni uko mu Rwanda hano turifunga cyane kandi wajya kureba ugasanga ibindi byo hanze biratwinjirira, ugasanga umuntu yifunze muri ibyo ariko agakoresha ikindi kitari icyo mu Rwanda.”

Humble Gizzo ariko avuga iko ibi ari ukubikora buri gihe naho gukora indirimbo imwe wayikuze ngo ntibikwiye gufatwa nko guca inka amabere.

Urban Boys ngo ntiyeteguye kugira icyo ivugana na Wasafi, inzu y’umuziki Harmonize akoreramo uretse kubinyuza ku mbuga nkorambaga basanzwe bakoresha.

Hashize igihe gito kandi abandi habanzi bo muri Wasafi Records basubiyemo indirimbo y’umuhanzi Sat B w’Umurundi yitwa “Mu Gacerere.”

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo